00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Abangavu batewe inda barataka

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 13 December 2021 saa 10:28
Yasuwe :

Abakobwa batewe inda bakiri bato bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’ababyeyi babo, bugarijwe n’ibibazo by’imibereho hakiyongeraho kuba badahabwa ubutabera kuko ababa barazibateye batorokera kure kubashakisha bikagorana.

Abaganiriye na IGIHE, bagaragaza ko mu bibazo bafite byiganjemo iby’ubuzima bubi banyuzemo n’ubwo babayemo ubu, gutakaza amashuri n’ubumuga bakuye mu kubyara kuko baba batarageza igihe nyacyo cyo kubyara.

Ishimwe Leah w’imyaka 17 afite umwana w’amezi atatu, ni umwe muri bo uvuga ko inda yayitewe n’umugabo w’aho yakoraga akazi ko mu rugo wamuhaye ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda yamara kuyimutera agatoroka.

Yagize ati" Njye ihohoterwa narikorewe n’umugabo w’aho nakoraga akazi ko mu rugo, yanshukishije ibihumbi 50 turaryamana maze kumenya ko yanteye inda abaturanyi bangira inama yo kumurega ariko bakagaruka bakabimubwira, ageze aho aratoroka ajya muri Uganda n’umugore we barajyana."

"Byangizeho ingaruka z’uburwayi kuko nabyaye bambaze n’ubu hari imirimo myinshi ntabasha kwikorera, icyo nabwira urundi rubyiruko ni uko rwakwirinda ababashukisha amafaranga ngo babangirize ubuzima kandi leta na yo yashyiraho uburyo bunoze bwo kujya bashakishwa ngo bahanwe."

Mutuyimana Alice w’imyaka 17 afite umwana w’imyaka itatu, avuga ko yatewe inda asambanyijwe ku gahato yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kandi ko uwayimuteye ubu yidegembya aho kubihanirwa.

Yagize ati "Banteye inda bikozwe n’umusore wansanze iwacu ansambanya ku gahato; icyambabaje ni uko ubu ari kwidegembya akaba yarashatse n’undi mugore. Ntaho ntareze ariko ntacyo bamariye ahubwo yirirwa amvugiraho ngo ni abagabo banjye mba ndegera? Twifuza ubutabera bunoze."

Ntabwo ari abo bana gusa bababajwe n’ubuzima babayemo kuko n’ababyeyi babo basaba ko abagabo bakomeje kubangiririza abana bakwiye kujya bahanwa by’intangarugero.

Byinkiko Faustin afite umwana watewe inda afite imyaka 13 bimuviramo ubumuga kuko ubu atabasha kwikura aho bamuryamisha.

Yagize ati “Umwana wanjye yatewe inda afite imyaka 13 akuramo ubumuga ubu ntahaguruka aho ari, yayitewe n’umugabo ufite umugore ahita ahungira muri Uganda ariko nyuma yaje kugaruka ubu aba mu Mutara kuko n’umugore we yaragurishije amusangayo. Turasaba ko abo bagabo bafatwa bagahanwa by’intangarugero n’abandi baba babitekereza bakabitinya."

Icyo inzego bireba zibivugaho

Zimwe mu nzego zirebwa cyane n’ibi bibazo zirimo uz’ubutabera n’inzego bwite za Leta n’Imiryango itanga ubufasha ku baba bahuye n’iki kibazo, zivuga ko nazo zihangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bato baterwa inda, zikihanangiriza abagabo bakomeje kwangiza aba bana ariko bagasaba n’ubufatanye bwa buri wese mu kurandura iyi ngeso.

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Karere ka Musanze, Murenzi Joseph, yavuze ko uru rwego rutazihanganira ko abana bakomeza guhohoterwa kuko amategeko abihana ahari akaburira abakomeza kubakingira ikibaba kubireka kuko ari ukwangiza umuryango nyarwanda.

Yagize ati “Iyo tugenza iki cyaha hari aho duhura n’imbogamizi z’imiryango usanga barashukishije amafaranga n’ibindi, bagahitamo kubiceceka ahubwo bakaba banashyingira aba bana. Hari n’abana binangira ntibavuge ababateye inda cyangwa akavuga abarenga batatu. Ibi byaha bikorerwa abana bihanwa n’amategeko kandi abagira uruhare mu kubihishira na bo barabihanirwa kuko byangiza umuryango nyarwanda."

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko bashyize imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa inda kandi ko bazakomeza no kwigisha umuryango nyarwanda kurinda abo bana ariko n’abakoze ibyo byaha bagomba kubihanirwa.

Yagize ati "Twashyize imbaraga mu kwigisha umuryango Nyarwanda ngo wirinde ibi byaha ndetse urinde n’aba bana ariko n’abakora ibi byaha turabahana kuko umwana aba agomba kurerwa neza agahabwa ibimukwiye ntabwo aba agomba kubyara ngo arere undi mwana kandi na we ari uwo kurerwa."

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Wibena Impact wita ku bana batewe inda bakiri bato, Wycliffe Aganda yasabye abana batewe inda bakiri bato kutumva ko ubuzima bwabo bwarangiye ahubwo bagaharanira kwiteza imbere.

Mu mwaka wa 2020, abangavu 553 batarageza ku myaka 18 batewe inda mu Ntara y’Amajyaruguru, muri bo 244 batanze ibirego. Muri uyu mwaka wa 2021 abamaze guterwa inda ni 263.

Inzego za leta n'izifite aho zihuriye n'ubutabera zivuga ko zitazihanganira ko abagira uruhare mu bikorwa byo gusambanya abana bakomeza kwidegembya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages