Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye Inteko isanzwe y’umuryango wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, yareberaga hamwe ibibazo byugarije iyi Ntara n’uburyo byakemurwa. Ibyo bibazo birimo icy’imiryanago 1368 idafite aho kuba.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye abanyamakuru ko hari ikibazo gikomeye cy’imiryango itarabona aho kuba, kikaba ari kimwe mu byo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje guhagurukira.
Kubakira imiryango yose uko ari 1368 bizatwara amafaranga asaga miliyari 1.2 Frw, inzu zimwe zikazubakwa ku ngengo y’imari y’uturere.
Gatabazi yagize ati “Nta mpamvu n’imwe yatuma twinjira mu 2020 hakiri abaturage badafite aho kuba, turizera ko kuri 31 Ukuboza 2019 bose bazaba batuye neza.”
“Muri iyi nteko isanzwe y’abanyamuryango ba RPF twaganiriye ku buremere bw’iki kibazo ndetse tukigira icyacu, ku buryo bahise bishakamo ubushobozi hagakusanywa asaga miliyoni 13, kandi hari n’abandi batahabonetse nabo biyemeje kugira icyo bakora, mu cyumweru gitaha hazaba habonetse andi, hagurwe amabati n’ibindi bikoresho bikenewe inzu zo gutuzamo aba bantu zitangire kubakwa.”
Umuyobozi w’urubyiruko rushamikiye ku rugaga rw’umuryango wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’amajyaruguru, Byiringiro Robert, nawe avuga ko nk’urubyiruko bazakora ibishoboka byose uyu muhigo ukeswa 100%.
Ati “Urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu zubaka vuba, twiteguye gutanga imbaraga zacu zaba iz’amaboko n’amafaranga, uyu muhigo wo gutuza imiryango itagira aho iba ukagerwaho ku kigero cya 100% bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.”
Iki kibazo cy’imiryango idafite aho kuba giheruka kugarukwaho ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasuraga Akarere ka Musanze ku wa 1 Ukwakira 2019, bakakimugaragariza.
Yasabye abayobozi bireba kugishyira mu byihutirwa, kugira ngo imibereho myiza y’abaturage irusheho kuba myiza.



















TANGA IGITEKEREZO