Muri iyi ntara habarurwa imitungo y’abaturage ifite agaciro ka miliyari zirenga eshanu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda nk’ingurane y’abaturage ku byabo byangijwe hari gukorwa imiyoboro y’amazi, iy’amashanyarazi ndetse n’imihanda.
Mu byo abo baturage bavuga byangijwe harimo imyaka yo mu murima, ubutaka n’inzu byo mu duce dutandukanye. Bose bahuriza ku kuba bari bashyigikiye iryo terambere begerejwe ariko ko hadakwiye kubaho iterambere ribasubiza inyuma.
Akimanizanye Spéciose wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ni umwe muri bo. Yagize ati " Baraje bacisha umuhanda hano badutwarira ubutaka ndetse harimo n’ibigori byendaga kwera barabinyukanyuka, batwizeza ingurane.”
“Imyaka itatu irashize badusiragiza ngo muze mwuzuze dosiye, ubundi ngo hari ibyapfuye bazaza gusubiramo n’ibindi. Twifuza ko baduha amafaranga yacu tukayakoresha ibindi biduteza imbere."
Mugabo Innocent we avuga ko kuva mu 2013 bangirijwe imirima yabo ahubatswe Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Mukungwa III ariko n’ubu bategereje ingurane baraheba.
Yakomeje agira ati "Bambariye arengaho gato miliyoni 1,4; icyo gihe isambu yagurwaga miliyoni, ubu zabaye enye. Urumva ko badutuye mu gihombo kandi niho nakuraga ibitunga umuryango nkitangira mituweli n’abana bakiga neza. Nibadufashe baduhe ingurane batwemereye."
Umuyobozi ushinzwe gukukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi muri REG, Fred Kagabo, yavuze ko batanze gutanga ingurane y’iby’abaturage byangijwe ahubwo ko bahura n’imbogamizi z’abaturage baba batujuje ibyangombwa kugira ngo bishyurwe.
Yagize ati "Ibyo bibazo birahari ndetse natwe tugerageza kubikurikirana ariko hari aho usanga abaturage batujuje ibyangombwa bisabwa ngo bahabwe iyo ngurane ariko tugerageza gukurikirana ngo tubafashe bishyurwe."
Hakorimana Céléstin ushinzwe ibirebana no kwimura abangirijwe n’ibikorwaremezo by’imihanda mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Imihanda n’Ubwikorezi (RTDA), yavuze ko hari dosiye z’abaturage bakira ariko ugasanga hari abagifiyanye amakimbirane ndetse bari mu manza.
Ku bandi ngo usanga uwatanze ibyangombwa atari we uwo mutungo ubaruyeho cyangwa ubutaka bubaruwe kuri leta.
Ati “Ibyo bibazo byose rero tugenda dufatanya n’abaturage n’ubuyobozi kandi aho bikemutse barishyurwa rwose."
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Magabowagahunde Maurice, yavuze ko bafatanyije na REG, WASAC na RTDA, bakiha amezi atatu yo kuba barangije kwishyura abo baturage.
Yagize ati “Twamaze gukorana inama n’ibi bigo kandi twemeranyije ko mu gihe cy’amezi atatu ibi bibazo by’ingurane biba byakemutse abaturage barishyuwe, gusa na bo turabasaba ko baba bujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo byorohe mu kubikemura."
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, WASAC gifitiye abaturage asaga miliyoni 112 FRw, RTDA ikagira miliyari 1, 5 Frw naho REG ifitemo miliyari 3,8 Frw.
Gakenke ni ko Karere kaza ku isonga kabaruwemo ibirarane byinshi by’ingurane ingana na miriyari 2,2 z’amafaranga y’u Rwanda hagakurikiraho Musanze ifite miliyari 1,8 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!