00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Abayobozi bahize guca burundu umwanda n’amavunja

Yanditswe na

Bazatsinda Jean Claude

Kuya 8 March 2016 saa 03:50
Yasuwe :

Guca burundu indwara y’amavunja aho akigaragara mu ntara y’amajyaruguru ni umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’intara y’Amajyaruguru yabereye mu karere ka Rulindo kuri uyu wa 07 Werurwe 2016.

Mu ruzinduko Abadepite baherutse kugirira mu Turere basabye ko ikibazo cy’umwanda mu turere twa Gakenke na Gicumbi cyitabwaho, kuko basanze gikabije.

Icyo gihe Abadepite bagaragaje ko hakiri abantu barwaye amavunja, abararana n’amatungo, abatoga ndetse n’abatagira ubwiherero.

Ubwo yatangizaga iyi nama Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yasabye inzego zose kugira uruhare mu gukuraho umuco mubi wo kurarana n’amatungo mu nzu dore ko nabyo biri mu biteza umwanda wo ntandaro y’amavunja.

Amavunja ni indwara iterwa n’umwanda kandi idasaba kuvurwa na muganga ahubwo igomba kuvurwa cyangwa gucika burundu biciye mu nzira z’isuku hirindwa cyane cyane kurarana n’amatungo mu nzu.

Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’intara y’amajyaruguru harimo kurwanya icyo ari cyo cyose cyaba intandaro yo kurwara amavunja mu baturage.

Abayobozi bari mu mwiherero bavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwa buri wese, kugira ngo amavunja n’umwanda bibe amateka muri iyo Ntara.

Guverineri Bosenibamwe Aimé kandi yavuze ko umutekano mu ntara wifashe neza, uretse ibiyobyabwenge ariko na byo ngo bizakomeza guhashywa kugeza bicitse.

Abayobozi bose mu Majyaruguru biyemeje guca umwanda n'amavunja
Guverineri Bosenibamwe (uwa kabiri ibumoso) yasabye ko umwanda ucibwa burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages