00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Bamwe mu baturage batinya inkoni ya DASSO kurusha ibindi byose

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 22 August 2015 saa 10:57
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batuye mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko DASSO ibakubita kandi mu gitabo cy’Amategeko nta nkoni irimo, bakemeza ko hari abavanga inshingano ndetse rimwe na rimwe bakabashyiraho amapingu.

Bamwe mu baturage baganiriye na RBA bavuga ko akenshi bakubitwa iyo banze ko babashyikiriza izindi nzego, abandi bakavuga ko bakubitwa iyo babonyweho ikosa iryo ari ryo ryose.

Umwe yagize ati “DASSO iyo zigufashe ntabwo zikugirira imbabazi, yego uba uri mu cyaha ariko ufite itegeko rikurengera, ntabwo umuntu arenganurwa n’inkoni […] baragukubita ukiyoberwa.”

Undi yagize ati “Bakujyanye kuri Polisi, iyo wanze kugenda ni ho bagukubita, ariko mbona ari abantu batuje.”

ACP Damas Gatare, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri Polisi y’u Rwanda yavuze ko DASSO atari urwego rufite uburenganzira bwo gukubita cyangwa gushyiraho amapingu n’ubwo bafite uburenganzira bwo gufata umuturage wese uri mu cyaha.

Ati “DASSO ntabwo ari urwego rufite amapingu. Kuvuga ngo baramufata bamushyire mu mapingu, icya mbere nta mapingu bafite nk’igice cy’ibikoresho bakoresha, icyo bakora ni ugufata umunyabyaha bakamushyikiriza inzego zibishinzwe.”

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe yasobanuye ko nta bibazo byinshi DASSO ifitanye n'abaturage

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko Umu-DASSO ufite amapingu agomba kuyasubiza kuko atayemerewe.

Avuga ko nta ngero nyinshi bafite DASSO ihohotera abaturage, ariko bakaba bagifite bamwe bakitwara nabi nko gusinda, kurwana ari yo mpamvu haba inama zitandukanye ngo hasuzumwe impamvu yabyo.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Kanama 2015, mu Karere ka Rurindo, mu nama yari ihuje Polisi, n’urwego rwa DASSO n’izindi nzego z’ibanze mu buyobozi bwite bwa Leta mu Ntara y’Amajyaruguru.

DASSO yashyizweho n’iteka rya Perezida ryo ku wa 10 Gicurasi 2013, rigena imiterere n’imikorere yarwo, hagamijwe kuvugurura imicungire y’umutekano no kunoza imitangire ya serivisi ku rwego rw’akarere.

DASSO ishinzwe gucunga umutekano mu nzego z’ubuyobozi, ku bantu ndetse n’ibikorwa remezo mu nzego z’ibanze, kugeza ubu ikaba ishimwa imikorere henshi mu buyobozi, ariko hamwe na hamwe abaturage bakaba bayinenga.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages