Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018 Guverineri Gatabazi yafunguye ku mugaragaro imurikagurisha ririmo kubera mu Karere ka Musanze ryiganjemo ibikorerwa mu Rwanda.
Yavuze ko bigaragara ko ibiciro biri hejuru, asaba abikorera kudashyiraho ibiciro bagendeye ku bicuruzwa biva hanze ahubwo bagashingira ku cyo bashoye.
Ati “Haracyari abagena ibiciro by’ibikorerwa iwacu bakabisanisha n’ibiva mu mahanga, niba ikaro riva hanze rigura ibihumbi umunani we iryo yakoreye hano mu ibuye ry’ikoro akarigurisha birindwi, ntabwo aribyo!”
“Mukwiye kubisanisha n’ibyo muba mwashoye, mukunguka amafaranga meza atari menshi cyane ku bintu byinshi, kugira ngo tudaca intege ababigura bagakomeza kubigura hanze kandi intego ari ukubigabanya.”
Mukayuhi Jacqueline ukora imipira yo kwifubika n’ibindi mu bwoya bw’intama, avuga ko impamvu ibicuruzwa bye usaga bihenze ari uko kubona ibikoresho by’ibanze bigoye, cyane ko bitumizwa mu mahanga.
Ati “Nk’ubu ubwoya dukoresha buva ku ntama zitwa Merino ziba muri Kenya, niho ubwoya tubuvana ntabwo twari twabona ubushobozi buhagije bwo kuzorora. Ubu umupira ugura 140 000Frw, naho ingofero yo ni 30 000Frw, ariko tubonye inkunga zikororerwa iwacu ari nyinshi ibiciro byagabanuka”
Ibiciro biri hejuru kandi binagarukwaho na Nkorerimana Joselyne ukora imyenda mu budodo, ariko nayo ugasanga igiciro kiri hejuru cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’umuturage.
Ati “Murabona nk’ubu harimo imipira igura 15000Frw, ubu tujya kurangura ubudodo i Kigali, hari n’ubwo tububura kuko nabwo buva hanze, ariko dufite nk’inganda zikora ubudodo byatworohera tukagurisha kuri make.”
Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje ko umubare w’abanyarwanda mu 2016/2017 wari miliyoni 11.8, muri bo abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.
Kubara umuntu uri mu murongo w’ubukene harebwa utabasha gukoresha amafaranga 159, 375 Frw ku mwaka, naho abari mu bukene bukabije ntibabasha kubona amafaranga 105,064 Frw ku mwaka.
Guverineri Gatabazi yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ibyangombwa by’ibanze nabyo bive imbere mu gihugu, bityo ikiguzi cy’ibikorerwa mu Rwanda kirusheho kugabanyuka.
Ati “Abakivuga ko ibyo bakoresha biva mu mahanga twe nk’ubuyobozi tuzabafasha kubona uko bazajya babivana mu Rwanda, niba ari izo ntama zororerwa hanze hakorwe ibishoboka zitangire kororwa banazoroze abaturage bacu, ariko hanatekerezwe uko hakorwa ibikoresho byinshi biva iwacu kuruta kubiterateranya ibyinshi bivuye mu mahanga.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nsengiyumva François, avuga ko ikibazo cy’ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda kigishakirwa umuti.
Ati “ Ikibazo cy’ubwiza n’ibiciro ku bikorerwa mu Rwanda turacyagifite, hari abavuga ko ibyo bifashisha biva hanze, ubu turi ku rugamba rwo kongera ibyo bikenerwa biva hanze bikagwira mu Rwanda bikanagira kontineri zabyo, bityo ababishaka bakabibona mu buryo bworoshye.”
Umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16, ni ukugabanya icyuho kiri hagati y’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo.
Mu myaka itatu hashyizweho politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ibyoherezwa hanze byazamutse kuri 69% naho n’ibitumizwa mu mahanga bigabanyuka ku kigero cya 4%. Ibi byatumye icyuho cy’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kigabanyukaho 36%.



















TANGA IGITEKEREZO