00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Hashyizweho igihembo cya miliyoni ku murenge uzahiga indi mu kugira umuryango utekanye

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 30 October 2019 saa 02:36
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yemeye igihembo kingana na miliyoni 1 Frw ku murenge wo mu Karere ka Musanze uzahiga indi mu kugira umuryango utekanye mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Ibi yabyemeye ku wa 29 Ukwakira 2019, ubwo yatangizaga ku nshuro ya cyenda Ukwezi kw’Imiyoborere kwatangiriye i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Minisitiri Shyaka yagarutse kuri bimwe mu bibazo bibangamira umuryango, cyane amakimbirane yo mu ngo, umwanda n’ibindi asaba abaturage guhangana nabyo.

Yagize ati “Mu Karere ka Musanze birazwi ko muri abakozi bahora baharanira gutera imbere, ariko byagera ku makimbirane yo mu ngo, umwanda, ku irangamimerere bikazamba. Turashaka ko ibi bintu mubirandura, isuku ku mihanda uhatambutse akayibona iburyo n’ibumoso, isuku ku mubiri no mu ngo.’’

Yakomeje avuga ko “Aho kugira ngo umugabo afunge ikofe arikubita umugore ahubwo amukubite igitenge, ibibazo byose bibangamiye umuryango mubyamagane, nanjye nemeye igihembo cya miliyoni 1 Frw ku murenge uzesa uyu muhigo.”

Abaturage bafatanyije n’abayobozi babo b’imirenge bahigiye imbere ya Minisitiri Shyaka kuzesa uyu muhigo wo kubaka umuryango n’igihugu gitekanye.

Mukamuganga Séraphine wo mu Murenge wa Muhoza yavuze ko mu bufatanye n’abayobozi bazashobora kubaka imiryango itekanye kandi bakanatwara icyo gihembo.

Yagize ati “Impanuro twahawe na Minisitiri twazumvise, amakimbirane yo mu miryango, umwanda n’ibindi yatunenzeho byose tugiye kubirandura bitarenze amezi atandatu.’’

Umuyobozi w’Umurenge wa Cyuve, Uwabera Alice, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bikorwa bisanzwe bihari byo kurwanya amakimbirane yo mu ngo.

Yagize ati “Twari dusanzwe dukora ibikorwa byo guhangana n’ibibazo byose bibangamira umuryango ariko tugiye kongeramo ingufu. Muri iki cyumweru tugiye gukora inama iduhuza n’abafatanyabikorwa bacu mbagezeho aya makuru, ikindi ni ukubarura imiryango igifitanye amakimbirane ibibazo bikemurwe.’’

Mu Karere ka Musanze hakunze kunengwa n’abayobozi batandukanye ku kibazo cy’umwanda ukigaragara hamwe na hamwe no ku baturage bamwe na bamwe.

Kuri ubu muri Musanze hari imiryango ikirangwamo amakimbirane aho ingo zisaga 6000 ifitanye ibibazo bishingiye ku mitungo n’ubuharike.

Ibi bibazo biri mu bitiza umurindi ikibazo cya gatanya zikomeje kwiyongera mu nkiko. Imibare yo mu Ugushyingo 2018 igaragaza ko hari hamaze gucibwa imanza za gatanya 1311, ni ubwikube bw’inshuro 19 ugereranyije n’umwaka wa 2017. Mu 2016 ingo zatandukanye zari 21, mu 2017 ziba 69.

Abaturage bahize kunga ubumwe mu guhangana n'ikibazo cy'amakimbirane yo mu ngo, icy'isuku n'ibindi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye abaturage guhangana n'ibibazo bibangamira umuryango birimo amakimbirane yo mu ngo, umwanda n’ibindi
Igikorwa cyo gutangiza Ukwezi kw’Imiyoborere cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Abaturage bo mu Majyaruguru y'u Rwanda basabwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'amakimbirane yo mu ngo no kubaka igihugu gitekanye
Minisitiri Shyaka acinya akadiho n'abaturage bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages