Iyi mvura yateje iri sanganya yaguye ku wa 9 Werurwe 2022 ahagana saa Tanu kugeza nimugoroba. Mu byamaze kubarurwa yangije harimo inzu z’abaturage, ibyumba by’amashuri, ibihingwa, ipoto z’amashanyarazi n’ibindi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yihanganishije abo ibiza byagizeho ingaruka.
Yavuze ko kuri ubu bakibarura ibyangiritse n’uburyo haboneka ubufasha aho bwakenerwa, asaba abaturage gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ibiza.
Yagize ati “Mbere ya byose turihanganisha abaturage bose ibi biza byagizeho ingaruka. Turashimira kandi abaturage bemeye gucumbikira bagenzi babo basenyewe n’ibiza. Turacyabarura n’ubwo hari ibimaze kumenyekana, turateganya ko inzu zasenyutse ibisenge bishobora gusubizwaho aho bishoboka, aho bidashoboka hagashakwa ubundi buryo, ni na ko bikorwa ku mashuri yagurutse ibisenge.”
“Nitumara kumenya ibyangiritse byose ni bwo tureba abakenera ubufasha dufatanya n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bacu. Turasaba abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti, kuzirika ibisenge by’inzu zabo bigakomera no gusibura inzira z’amazi kugira ngo atabasenyera.”
Mu byari bimaze kumenyekana ko byangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga harimo inzu z’abaturage 515, ibyumba by’amashuri 80, ubwiherero 30, ihene eshatu, ibihingwa biri kuri hegitari ebyiri n’igice n’abantu batanu bakomeretse ndetse n’amapoto abiri y’insinga z’amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!