Kuri uyu wa Kabiri nibwo mu Ntara y’Amajyaruguru habaye ibiganiro byahuje abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, maze raporo zatanzwe n’ibigo zigaragaza ko Muri iyi Ntara hamaze kubura mudasobwa zisaga 580.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko kuba hakiri abumva ko izi mudasobwa zitangirwa ubuntu, bigatuma birara ntibazicungire umutekano.
Yagize ati “Igihugu nticyashora amafaranga angana kuriya ngo ahere, ntabwo gufungwa kw’abarinzi bazo bihagije, ahubwo n’abayobozi b’ibigo bazajya bazishyura kuko harimo ababigiramo uburangare. Nibyo umunyeshuri ayibonera ubuntu ikamufasha kwiga neza ariko Leta iba yashoyemo amafaranga menshi.”
Bamwe mu bashinzwe uburezi mu mirenge igize Intara y’Amajyaruguru nabo bemeza ko kwibwa kwa mudasobwa haba habayemo uburangare bwa bamwe bw’abayobozi b’ibigo.
Bemeza ko bafatanyije na Minisiteri y’uburezi bagiye kurushaho gukora ubugenzuzi, aho bigaragaye ko zabuze babibazwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac, avuga ko kurinda izi mashini abayobozi b’ibigo bagomba kuzifata nk’izabo.
Yagize ati “Twatanze mudasobwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ziherekejwe na interineti bibafasha mu myigire yabo, kubirinda neza bisaba gufata ingamba zihamye ntibifatwe nk’ibyatoraguwe mu muhanda. Abayobozi b’ibigo bagomba kubifata nk’ibikoresho bahawe n’igihugu bibafasha kuzuza inshingano zabo. Abafata ingamba zijenjetse bikibwa, bo bagomba kubiriha bihereye ku bayobozi b’ibigo”
Mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze gutangwa mudasobwa zigera ku 66084 mu mashuri abanza n’ayisumbuye 432. Izimaze kuburirwa irengero zigera kuri 583.



















TANGA IGITEKEREZO