00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: REG yahaye umuriro w’amashanyarazi ingo zigera ku 2000

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 25 October 2019 saa 09:54
Yasuwe :

Sosiyete y’Igihugu ishinzwe ingufu (REG), cyahaye umuriro w’amashanyarazi ingo zigera ku 2000 zo mu Turere twa Gakenke, Musanze na Burera.

Ni muri gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage yatangiye mu 2015, itangijwe n’umushinga w’Abahinde SPENCON, nyuma iza guhagarara isubukurwa na REG mu 2018, ikazarangira mu 2019.

Bamwe mu baturage bagejejweho amashanyarazi bavuga ko inzozi bari bararose z’iterambere bagiye kuzigeraho, ndetse batazongera kujya gushakira imirimo mu mijyi.

Ngirabatware Emmanuel wo mu Murenge wa Gacaca yagize ati “Nkimara kubona bashinze amapoto nahise ngura icyuma gisya, nyuma dutegereza ko umuriro utugeraho turaheba, ubu tumaze icyumweru tuwubonye mu minsi ibiri maze ntangiye gukoresha iki cyuma naseye ibiro bigera ku 150, agafaranga katangiye kuza”.

Sindikubwabo Daniel wo mu Murenge wa Kinoni nawe ati “Mu mudugudu nyobora wa Nyakiriba hari ingo 199 muri zo 132 zamaze kubona umuriro. Tutarawubona hari urubyiruko rwambutse rujya Uganda bashingayo amasalo yo kogosha, none aho tuwuboneye twabahamagaye ngo baze bakorere iwabo naho umuriro warahageze”.

Avuga ko mu cyumweru gitaha nabo bazaza, kandi ntawuzongera kujya mu mujyi gushakayo akazi.

Umuyobozi wa REG mu Ntara y’Amajyaruguru Nzamurambaho Marcel yasabye aba baturage kubungabunga uyu muriro, anabakangurira kwirinda gukorana n’abo bita abahigi.

Yagize ati “Uyu muriro tubahaye ntube uwo gucana gusa ahubwo muwifashishe no mu bindi bikorwa bibateza imbere ndetse mwirinde kuwangiza kuko ni uwanyu, ikindi tubibutsa ni uko serivisi zose mukenera muzihabwa ku buntu, mureke gukorana n’abahigi bakiyitirira REG kuko nta mukozi wacu waka amafaranga n’uzayabaka muzatange amakuru afatwe kuko azaba ababeshya”.

Ku ikubitiro abaturage bagera ku 2000 nibo bashyikirijwe umuriro w’amashanyarazi kuri uyu wa 25 Ukwakira 2019, aho biteganyijwe ko uzagezwa ku ngo ibihumbi icyenda, ni ukuvuga ko ibihumbi birindwi bisigaye nabo bazawugezwaho bitarenze mu 2020, bafatiye ku miyoboro mishya yubatswe.

Mu isanteri ya Gakoro hagejejwe umuriro w'amashanyarazi
Bakigezwaho amashanyarazi bahise batangira kuwubyaza umusaruro
Ngirabatware yahise agura icyuma gishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages