00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Uturere twabaye utwa mbere muri Ejo Heza twashimiwe

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 5 October 2022 saa 09:00
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB) cyahembye uturere two mu ntara y’Amajyaruguru twahize utundi muri gahunda yo kwizigamira izwi nka Ejo Heza.

Umuhango wo guhemba uturere twabaye indashyikirwa mu majyaruguru wabaye kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022 mu nzu mberabyombi y’’Akarere ka Gicumbi.

Uyu muhango witabiriwe n’inzego z’abikorera, abayobozi mu nzego za Leta barimo abayobozi b’utugari twitwaye neza kurusha abandi mu bukangurambaga bwa Ejo Heza.

Ku rwego rw’igihugu, uturere twaje mu myanya itanu ya mbere mu kwitwara neza muri Ejo Heza ni Gakenke, Nyamasheke, Gicumbi, Rusizi na Rubavu.

Mu majyaruguru Gakenke yaje ku mwanya wa mbere, Gicumbi iza ku mwanya wa Gatatu mu gihe ku mwanya karindwi hari Burera.

RSSB yatangaje ko kugeza ubu abaturage 2.073.843 bamaze kwinjira muri Ejo Heza, aho bamaze kwizigamira 35.714.192.817 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yashimye uturere twitwaye neza, asaba n’ utundi tukiri inyuma kwikubita agashyi.

Yagize ati “Turashishikariza buri Munyarwanda ubishoboye wese kudacikanwa n’amahirwe yo kwizigamira ndetse bakazigamira n’abana babo kuko bizabafasha mu gihe batangiye kwiga amashuri, kubona inyungu yiyongera ku gishoro, bitume bagera mu zabukuru bitavunanye.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko ubukangurambaga bugikenewe cyane mu rubyiruko, ndetse n’ababyeyi bakagira umuco wo kuzigamira abana babo.

Meya w’ akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney ashima uburyo RSSB yazirikanye imbaraga bakoresheje, asobanura ko byaturutse mu gukorera hamwe, no kwegera abaturage bakabigisha ku neza bidasabye gukoresha amategeko.

Ati “Turakomeza gutanga ubukangurambaga mu baturage, kandi ntidushyigikiye abayobozi bashobora kubikora nk’itegeko, bagomba kubegera bakabigisha neza.”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel na we wahawe igikombe cy’umwanya wa Gatatu mu gihugu, yasobanuye ko babigezeho kubera bifashishije abaturage bibumbiye mu makoperative.

Ati “Twafashijwe cyane no gutanga ubukangurambaga tunyuze mu makoperative y’aborozi, kunyura mu bikorera bafite inganda, ariko turakomeje.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bukangurambaga, byibura uturere twose tw’Amajyaruguru tukazaza ku isonga mu bukangurambaga bwa Ejo Heza ubutaha.

Ati “Murabizi ko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu, umuhigo wa Ejo Heza twizere ko Amajyaruguru tuzaza ku isonga.”

Gahunda yo kwizigamira muri ejo heza, yashyizweho na leta y’ uRwanda igamije kwigisha ibyiza byo kugira amasaziro meza.

Mu 2017, nibwo Leta y’u Rwanda yatangije umushinga w’Ikigega cy’Ubwiteganyirize cyiswe Ejo Heza, wari ugamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by’igihe kirekire.

Kwizigamira ntabwo byari bisanzwe ari umuco mu Banyarwanda benshi, ari nayo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo kubashyigikira muri urwo rugendo binyuze muri gahunda ya nkunganire (incentives) yagombaga gufasha abazatera iyo ntambwe bakizigamira.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yashimye uturere twitwaye neza, asaba n' utundi tukiri inyuma kwikubita agashyi
Abayobozi b'inzego z'ibanze bari mu bitabiriye iki gikorwa
Meya Wa Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko bagiye kurushaho ubukangurambaga
Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko gukorana bya hafi n'abaturage biri mu byabafashije
Inzego zitandukanye mu Majyaruguru zitabiriye umuhango wo gushyikiriza ibikombe, uturere twabaye indashyikirwa
Rugemanshuro yasabye ko urubyiruko ruhabwa umwihariko muri iyi gahunda ya Ejo Heza
Guverineri Nyirarugero Dancille (ibumoso) yasabye utundi turere kongeramo imbaraga
Umuyobozi w'akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney , akarere kabaye aka mbere muri Ejo Heza mu gihugu ashyikirizwa igikombe
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yagaragaje ko gushishikariza abaturage kwizigamira bikwiriye gukorwa neza, abaturage bakabikora babyumva
Utundi turere twasabwe kwigira kuri Gakenke
Abahembwe basabwe kurushaho gukora ubukangurambaga bwa Ejo Heza
Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashyikirizwa igikombe
Komite Nyobozi y'akarere ka Gicumbi yashimiwe umwanya wa Gatatu babonye
Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko yifashishije gukoresha amakoperative
Meya wa Gakenke yishimiye umwanya akarere ke kabonye

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages