Isoko rimwe baryubakiwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara irindi baryubakirwa mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye. Rimwe ryagiye ritwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 16 Frw.
Bamwe muri bo bavuga ko bari bamaze igihe bacururiza hasi bigatuma ibicuruzwa byangirika bakagwa mu gihombo.
Umuhire Donatha wo mu Karere ka Gisagara avuga ko iyo imvura yagwaga ibicuruzwa byabo byangirikaga naho izuba ryava intoryi zigatukura.
Ati “Twacururizaga ku muhanda ahantu hari imvumbi, imvura yagwa ikatunyagira naho izuba ryava rikatwica; mbese ahantu hari mu kavuyo ku buryo ibicuruzwa byangirikaga tugakorera mu gihombo.”
Murwanashyaka Callixte wo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye na we yavuze ko nyuma yo kubakirwa isoko ryiza basigaye bacuruza batekanye.
Ati “Ubu ibintu birasobanutse kuko dukorera ahantu hasakaye kandi hatekanye, igishoro cyarazamutse ku buryo iterambere turi kurigendamo neza.”
Ayo masoko yombi bayubakiwe n’umuryango utari uwa Leta, AEE Rwanda ku bufatanye na World Vision Rwanda.
Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru, Dusengimana Osée, avuga ko kubakira isoko rito abaturage ari uguharanira iterambere ry’imibereho myiza yabo, abasaba gukomeza kuzamura agaciro k’umusaruro wabo wiganjemo imbuto n’imboga.
Ati “Nyuma y’uko tubonye ko umusaruro uboneka ari mwinshi kandi mwiza, twifuje ko bahuzwa n’isoko kugira ngo babone aho bajyana umusaruro wabo kandi ugereza ku isoko ari mwiza bagurishe neza bunguke.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yasabye abahinzi b’imbuto n’imboga kubihinga ku bwinshi no kubyaza umusaruro amasoko bubakirwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!