Babigaragaje ubwo ubuyobozi bwabo bwabasuraga barebera hamwe aho bageze biteza imbere ndetse batora na bamwe bayobozi basimbura abasoje manda yabo.
Bavuga ko kuva muri ibyo bibazo babigezeho bitewe no kwibumbira hamwe ndetse no gufashwa n’abaterankunga kandi inkunga bahawe bakayibyaza umusaruro. Gusa bagaragaza ko hakiri bimwe mu bibazo bafite, bagasaba ubuyobozi kubafasha kubishakira ibisubizo.
Uwiragiye Regine yagize ati “Dufite inzu zo kubamo kandi nziza, abenshi bavujwe indwara basigiwe na Jenoside, igisigaye ni ugukomeza guharanira kubaho neza kandi icyizere kirahari”.
Bimwe mu bibazo bagaragaje harimo icy’imvura iherutse kugwa igasenyera bamwe kuri ubu bakaba barabuze ubushobozi bwo gusana inzu.
Umuyobozi wa AVEGA Agahozo mu Ntara y’Amajyepfo, Mukarusine Marie Beathe, avuga ko bishimira intambwe bamaze gutera akemeza ko n’ibindi bibazo bafite bizashakirwa umuti.
Ati “Ibyo twagezeho ni uko abanyamuryango biyemeje gukorera hamwe mu matsinda, dufite abaterankunga bagenda badufasha, murabona nk’abakecuru bagizwe incike na Jenoside batujwe mu mazu yitwa ‘Impinganzima’ bubakiwe na Unity Club. Ibibazo bindi bafite tuzabikorera ubuvugizi nabyo bizakemuka”.
Kuri ubu AVEGA Agahozo mu Ntara y’Amajyepfo ifite abanyamuryango 8 396 barimo abagabo 44.
Ibyo bishimira ni uko bose bafite aho kuba heza, bavuzwa indwara zitandukanye kandi bagafashwa no mu mibereho.



















TANGA IGITEKEREZO