Abasora bo mu Majyepfo bashimiwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020 ndetse umunani muri bo babaye intangarugero kurusha abandi bahabwa ibihembo mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Huye.
Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko Intara y’Amajyepfo yinjije imisoro y’imbere mu gihugu (domestic taxes) ingana na miliyari 46.3 Frw ku ntego yari ifite ingana na miliyari 37.3 Frw; bihwanye n’igipimo cya 124,1%. Bisobanuye ko ku ntego yari yarihaye y’umwaka wa 2019/20 yarengejeho miliyari 9.0 Frw.
Yavuze ko mu Majyepfo hanabayeho inyongera ya 38,8% ihwanye na milliyari 12.9 Frw ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2018/19.
Yagize ati “Byagaragaye ko Intara y’Amajyepfo yitwaye neza cyane, muri rusange yarengeje intego yagombaga kugezaho bagera ku 124.1% bivuze ko bitwaye neza cyane barenza umuhigo bari bariyemeje. Icyabiteye ni ukumvira amategeko ndetse n’ubufatanye bwiza dufitanye n’inzego zishinzwe kuduherekeza.”
Uwabaye uwa mbere mu Majyepfo ni Sosiyete yigenga ya Quantum Power yubaka uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara kuko yinjije miliyari 4.6 Frw.
Uwa kabiri ni Uruganda rw’Icyayi rwa Mata rukorera mu Karere ka Nyaruguru rwinjije miliyoni 513 Frw. Uwa gatatu ni Ishuri Rikuru ry’Abapolotesitanti mu Rwanda, PIASS, ryinjije miliyoni 107.4 Frw
Uwa kane ni Uruganda rw’Icyayi rwa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe rwinjije mliyoni 83.1 Frw naho uwa gatanu ni Alpha Supply Food Company yo mu Karere ka Nyanza winjije miliyoni 58 Frw.
Uwa gatandatu wasoze neza mu Majyepfo ni Hotel Lumina yo mu Karere ka Muhanga yinjije miliyoni 57.7 Frw naho uwa karindwi ni Ibitaro byitwa Rwanda Charty eye Hospital byo mu Karere ka Kamonyi byinjije miliyoni 56.6 Frw, mu gihe uwaje ku mwanya wa munani ari Uruganda rw’Umuceri rwitwa Gafunzo Agro Processing Center rwo mu Karere ka Ruhango rwinjije miliyoni 38 Frw.
Bamwe mu bahembwe baganiriye na IGIHE bavuze ko ari igikorwa bishimiye kandi kibatera umurava mu gukomeza inshingano z’abo zo kubaka igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel, yagize ati “Icyo twakoze ni ugutangira imisoro ku gihe kandi twita cyane ku gukoresha ikoranabuhanga. Guhembwa biduteye umurava ku buryo tuzakomeza gushyiramo ingufu ubutaha tukaba aba mbere.”
Umuyobozi ushinzwe Imari n’Umutungo muri PIASS, Rurangwa Jean René, yavuze ko indangagaciro y’ubunyangamugayo ari yo yatumye basora neza.
Ati “Mu ndangagaciro tugira iya mbere ni ubunyangamugayo, umusoro rero ntabwo ari amafaranga yacu ni ayo tuba twakiriye kugira ngo tuyashyikirize igihugu. Ubwo bunyangamugayo tuzabukomeza kandi tuzajya tubutoza n’abo twigisha bose.”
Abasora bo mu Majyepfo kandi barishimira ko imisoro batanze yagize uruhare rufatika mu iterambere ry’ibikorwa remezo birimo imihanda, amashuri n’amavuriro.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye abikorera ku bunyangamugayo bagize batuma imisoro yinjira ku bwinshi abasaba gukomereza aho.
Ati “Bigaragaza ubushake n’imikoranire myiza y’abasora ko batabikora nk’itegeko ahubwo babikora ku bushake bwabo. Turabasaba kubikomeza kandi barushaho no gutanga serivisi nziza ku babagana.”
Intara y’Amajyepfo yiyemeje ko mu mwaka wa 2020/21 izinjiza imisoro ingana na miliyari 43.3 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!