Babivuze kuri uyu wa 6 Ukuboza 2017, nyuma yo kuganira na RRA muri gahunda ngarukamwaka y’icyo kigo yo kuganiriza abasoreshwa bashya biyandikishije, hagamijwe kubibutsa amategeko n’amabwiriza agenga ibyo bakora.
Ubusanzwe buri mwaka RRA igira gahunda yo kwegera abasoreshwa, by’umwihariko abakiri bashya ikungurana ibitekerezo na bo ku bijyanye n’uko bakwiye kwitwara mu kazi kabo birinda kugwa mu makosa.
Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu muri RRA, Aimable Kayigi Habiyambere, avuga ko abasoreshwa bashya hari inshingano nshya zatangiye kubareba, bityo bahisemo kujya babaganiriza mu rwego rwo kubarinda kugwa mu makosa.
Ati “Twaganiriye n’abasoreshwa muri rusange biyandikishije muri uyu mwaka, hari inshingano rero zitangiye kubareba zijyanye n’imisoro, akaba ari igihe cyo kubakangurira ibyo basabwa gukora bakabimenya, haba hari amategeko atandukanye baba bakeneye gusobanukirwa no kubarinda ko ejo cyangwa ejobundi hari uwagwa mu makosa agahanwa kandi atabigambiriye”.
Habiyambere ashimangira ko iyi gahunda yo kuganiriza abasoreshwa bashya ari ingirakamaro kuko mu myaka yashize hari abagiye bagwa mu makosa bagahanwa kandi barayatewe no kudasobanukirwa.
Bamwe mu basoreshwa bashya bakurikiranye ibyo biganiro, mu bitekerezo batanze n’ibibazo babajije byagaragaje ko hari byinshi bari bakeneye gusobanukirwa bijyanye n’umwuga bakora.
Appolinaire Mpumuro ati “Icyo nashimye cyane ni ibisobanuro byatanzwe kandi mu buryo bwumvikana mu magambo yoroshye, dutashye twishimye dusobanukiwe n’amategeko ndetse n’amabwiriza agenga imisoro mu Rwanda. Turumva tutazapfa kugwa mu makosa kuko twasobanukiwe”.
Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye, Theogene Ntampaka, yavuze ko abacuruzi bashya bakunze guhura n’inzitizi yo kudasobanukirwa amategeko n’amabwiriza yo gusora ugasanga baguye mu makosa, bahabwa ibihano bagahita bava mu mwuga batawumazemo kabiri.
Ntampaka ati “Urumva iyo umuntu akinjira mu mwuga aba akora asa n’uhuzagurika atazi amategeko, byanze bikunze bimugiraho ingaruka, iyo yishe iitegeko niyo yaba atarizi arahanwa, hari abahanwa rero bagahita bava mu mwuga. Ibiganiro nk’ibi dutanga ku bufatanye na RRA ni ingirakamaro kuko bikuraho izo mbogamizi n’ibibazo byose”.
Mu bindi abasora bashya baganirijweho bahabwa n’ibisobanuro birambuye harimo itangwa ry’inyemezabuguzi ya EBM n’akamaro kabyo.



















TANGA IGITEKEREZO