00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bakora ubukorikori bagiye kwagura isoko binyuze mu ikoranabuhanga

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 4 October 2014 saa 05:21
Yasuwe :

Bamwe mu bategarugori bakora ubukorokori n’ubucuruzi buciriritse, bo mu turere twa Muhanga na Huye ngo bizeye iterambere ryisumbuye ku ryo bari bafite nyuma y’aho bagiye kujya bamenyekanisha ibikorwa byabo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibi byavuzwe ubwo basozaga inyigisho ku gukoresha mudasobwa, bahabwaga n’umushinga AWEP (African Women Entrepreneurship Program) uterwa inkunga na Ambasade y’Abanyamerika. Uyu mushinga ukaba ugamije guteza imbere abagore b’Abanyafurika.
Aba bagore basanzwe (…)

Bamwe mu bategarugori bakora ubukorokori n’ubucuruzi buciriritse, bo mu turere twa Muhanga na Huye ngo bizeye iterambere ryisumbuye ku ryo bari bafite nyuma y’aho bagiye kujya bamenyekanisha ibikorwa byabo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi byavuzwe ubwo basozaga inyigisho ku gukoresha mudasobwa, bahabwaga n’umushinga AWEP (African Women Entrepreneurship Program) uterwa inkunga na Ambasade y’Abanyamerika. Uyu mushinga ukaba ugamije guteza imbere abagore b’Abanyafurika.

Aba bagore basanzwe mu mashyirahamwe n’amakoperative y’abakora ubukorikori, babwiye IGIHE ko bashingiye ku nyigisho bahawe bafite icyizere ko bagiye kubona isoko ry’ibyo bakora kandi n’ibikorwa byabo bikazamenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Umubyeyi w’abana barindwi witwa Kumbuka Vestine, utuye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, usanzwe akora umurimo wo kudoda imyenda, avuga ko muri gahunda ze ashaka kwagura ibikorwa bye akaba rwiyemezamirimo.

Abagore bishimiye amahugurwa bahawe

Inyigisho yahawe kuri mudasobwa avuga ko ari inkunga igiye kumufasha kwagura ibikorwa bye.

Yagize ati “Nari nkiri mu budozi, ariko ndashaka kubikora mu buryo bwagutse, ku buryo naba rwiyemezamirimo nkajya mpatana no ku masoko akomeye”.

Naho Twizere Marie Rose usanzwe uba muri koperative ikora ubukorikori butandukanye harimo no kuboha agaseke, avuga ko kumenya ikoranabuhanga bizabafasha kwagura isoko ry’ibikorwa byabo bikagera no hanze y’igihugu.

Icyo aba bategarugori bahurizaho ni uko inyigisho bamaze iminsi bahabwa zabaremyemo icyizere, dore ko bamwe bavuga ko ari ku nshuro ya mbere bari bakoze kuri mudasobwa. Bakaba bifuza ko bakurikiriranwa kugira ngo ubumenyi bahawe butazaba amasigaracyicaro.

Gloria Kamanzi Uwizera, umukozi uhagarariye AWEP, avuga ko uretse kuba aba bategarugori bazamenyekanisha ibikorwa byabo babicishije mu ikoranabuhanga, babafitiye gahunda ndende y’iterambere, cyane bibanda ku bakora ubukorikori n’ubucuruzi buciriritse.

Kamanzi ati “Tugiye gushyira imbaraga mu bukorikori, turebe uko aba bagore twabahesha amafaranga batajyaga babona; tubereke uko bakora ibikorwa byabo, hahandi batabashaga kugera tuhabageze”.

Nubwo hari ubumenyi bw’ibanze ku kumenya mudasobwa abategarugori 29 baturuka mu turere twa Huye na Muhanga bahawe, bavuga ko basigaranye ibibazo byo kutagira mudasobwa zizajya zibafasha gukomeza kwihugura; ubuyobozi bw’ihuriro AWEP bukavuga ko bugiye kubakorera ubuvugizi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages