Mu Ntara y’Amajyepfo naho ibyo biza byarahageze ndetse byangiza byinshi birimo n’ibikorwa remezo.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo Innocent, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yagiranaga ikiganiro n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, nyuma yo kwifatanya nabo mu muganda wo guca imirwanyasuri hagamijwe gufata amazi amanuka ku misozi akangiza ibihingwa akanasenya n’inzu.
Yagize ati “Muri uyu mwaka hangiritse inzu 2829, hanyuma amashuri yasenyutse bitewe n’ibiza ni ibyumba 17; hari imirima y’ibigori yangiritse ku buso bwa hegitari 367; hangiritse hegitari 478 z’ibishyimbo; hangirika hegitari 724 z’umuceri; hangirika hegitari 149 z’imyumbati na hegitari 32 za soya n’urutoki kuri hegitari 109.”
Yakomeje avuga ko ibyo biza byatwaye n’ubuzima bw’abantu, abandi barakomereka.
Ati “Abantu 39 bahatakarije ubuzima, abandi bagera kuri 30 barakometse, hari n’abantu umunani inkuba yakubise barapfa naho batanu barakomereka.”
CSP Kanyamihigo yakomeje asaba abaturage kwitabira ibikorwa bigamije kubarinda ibiza nko guca imirwanyasuri mu mirima yabo, gucukura imyobo ifata amazi, gutera ibiti bivangwa n’imyaka no gutera ibyatsi by’amatungo ku miringoti.
Ibyo byose bizatuma ubutaka bukomera, imvura nigwa ntibugende ngo bwirohe mu kabande.
CSP Kanyamihigo yagarutse no ku mutekano avuga ko iyo umuturage ashonje ataba awufite, bityo ariyo mpamvu inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zifatanya nabo mu kurwanya ibiza byangiza ibihingwa byabo.
Yabasabye gusigasira ibyo bakorerwa kandi babona hari ushaka kubyangiza bagatanga amakuru ku buyobozi kugira ngo akumirwe.
Yabibukije ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha kuko bikurura urugomo n’ibyaha kandi bakajya bihutira gutanga amakuru.
Ati “Muri iyi ntara mu bintu bihungabanya umutekano harimo ibiyobyabwenge (…) ndagira ngo mbashimire kuko mugerageza, iyo mubonye amakuru murayatanga kandi ni cyo tubakaneyeho, kuko ntabwo twababwira ngo mujye gukora umukwabu wo gufata ibiyobyabwenge kuko hari igihe wagerayo wasanga basinze bakakumena umutwe. Icyangombwa ni ugutanga amakuru kandi natwe nka Polisi twiteguye guhita tubatabara.”
CSP Kanyamihigo yavuze ko ikindi gikunze kugaragara mu Ntara y’Amajyepfo ari ubujura bw’amatungo magufi n’amaremare ndetse n’imyaka, abasaba ubufatanye mu kuburwanya.
Ati “Ubwo bujura ntibukwiye rero tugomba kuburwanya dufatanyije twese, ntabwo Polisi yakwira hose.”
Yibukije abaturage ko iyo umutekano uhungabanye bidindiza iterambere bityo abaturage bakwiye kugira uruhare mu kuwubungabunga no gukumira ibyaha bitaraba.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango babwiye IGIHE ko bamaze kumenyera gukorana neza n’inzego z’umutekano kandi babyishimira kuko bitanga umusaruro mwiza.
Mbuguje Frederic ati “Gukorana neza n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi nibyo batumye ibiyobyabwenge bicika mu murenge wacu. Inzoga z’inkorano zitemewe nazo twizeye ko zizacika burundu.”
Abaturage kandi basabwe kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko akunze kubyara ibyaha birimo n’ubwicanyi.



Ibitekerezo 0