Babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017 mu nama yabereye i Nyanza ubwo hafungurwaga icyumweru cyahariwe amakoperative mu kunoza imitangire ya serivisi.
Icyo cyumweru kikaba cyarateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) hagamijwe gukora ubukangurambaga ngo amakoperative arusheho kunoza serivisi atanga.
Iyo nama yaranzwe no kungurana ibitekerezo, aho abanyamuryango b’amakoperative bose bafashe ijambo bagiye bagaragariza ubuyobozi ko muri koperative yabo harimo ibibazo bitandukanye bibugarije bituma badakora neza.
Bimwe mu byibanzweho, harimo imicungire y’umutungo itagenda neza, abarigisa umutungo wa Koperative, komite zicyura igihe zikanga guhererekanya ububasha, abanyamuryango bimwa ijambo n’ibindi.
Abanyamuryango b’ayo makoperative bavuze ko ibibazo bimaze kubabana byinshi, basaba ko hagira icyo ubuyobozi bukora hakiri kare.
Murorunkwere ukorera muri Koperative yo mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza yagize ati “Abanyamuryango dufite ikibazo kuko nta bwisanzure tugira, perezida wa koperative n’umubitsi baraduheza kuko umutungo wacu uzwi n’umubitsi na perezida gusa, noneho ubu bafashe na perezida wa komite ngenzuzi bamugira umwanditsi wabo, kugeza iyi saha ntituzi uko ibintu bimeze. Tumaze umwaka nta nama n’imwe turakora, iyo hagize uvuga baramutuka ngo naceceke”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA), Apollo Munanura, avuga ko iki cyumweru cyatangiye tariki ya 15 kizasozwa ku wa 19 Gicurasi 2017, hazibandwa ku gushishikariza amakoperative gukora neza no gutanga serivisi ndetse no kubafasha gukemura ibibazo bafite.
Yagize ati “Uyu munsi mu ntara zose iki gikorwa cyatangiye kandi kizagera mu turere twose uko ari 30. Turateganya guhura n’abanyamuryango benshi bashoboka kugira ngo twemeranye ku mikorere mishyashya no guhindura imikorere idahwitse kuri bimwe twakoraga. Hari ingamba tuzafata zigomba kugabanya ibibazo bihari, harimo no gufatanya n’inzego z’ibanze no kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango b’amakoperative kugira ngo ibikorwa bibe ibyabo byo kuba iby’abayobozi gusa”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yavuze ko mu makoperative yo mu Majyepfo hagaragara ibibazo byinshi ariko hagenda hashyirwaho uburyo bwo kubikemura kugira ngo adasenyuka.
Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr. Uster Kaitesi yavuze ko abanyarwanda bari mu makoperative bakiri bake, ariko na bo bari kubafasha kugira ngo bagire imikorere myiza bitume n’abandi babigiraho.
Dr Kayitesi ati “Amakoperative dufite aramutse akoze neza, nta wutakwifuza kujya muri koperative imuteza imbere, inama ya mbere ni ugukangurira abatayarimo kuyajyamo, ariko dufasha n’abayarimo gukora neza”.
Ubwinshi bw’ibibazo byagaragajwe n’uburemere bwabyo bwatumye RCA ivuga ko igiye gushyiraho amatsinda azakora ubugenzuzi mu makoperative ku buryo hazacukumburwa umuzi wabyo bigakemurwa n’ababigizemo uruhare bakabiryozwa.
RCA ivuga ko kugeza ubu abanyarwanda barenga miliyoni eshatu bafite amakoperative bibumbiyemo abandi basigaye na bo bakaba bari kubishishikarizwa berekwa ibyiza byo gukorera hamwe.



















TANGA IGITEKEREZO