00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Ba Gitifu b’utugari bemeza ko itorero ryabavuye icyorezo cya ruswa

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 22 May 2015 saa 06:46
Yasuwe :

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tw’Intara y’Amajyepfo biyemeje guhindura imyitwarire mu kazi kabo, by’umwihariko bitandukanya n’imikorere idahwitse yabarangaga mu kazi kabo, harimo no kurya ruswa.

Babigarutseho kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015, mu nama bagiranye na Guverineri w’iyi Ntara Alphonse Munyantwali, aho bagaragaje ko bagiye kurushaho kuba umusemburo w’Iterambere ry’aho bayobora.

Aba bayobozi b’Utugari bavuga ko bafashe umwanzuro wo kwivugurura mu mikorere nyuma yo kumara iminsi 10 mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, aho biyemeje gukira indwara z’imikorere mibi bari barwaye.

Zimwe mu ndwara bavuga ko bari barwaye, harimo ruswa, kudakora ubukangurambaga buhagije mu gushishikariza abaturage gahunda za Leta, no gusiragiza abo bayobora ntibabakemurire ibibazo.

Mukakariza Elevanie uyobora akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi ati “mu ndwara twari dufite, harimo kugaragaraho ruswa mu myubakire, muri gahunda za Girinka, no muri gahunda zo gutoranya abatishoboye; ibyo byaragaragaye kandi mu by’ukuri niko twari tumeze.”

Bagaragaje kandi ko iyi mikorere mibi yagiye igira ingaruka zitari nziza ku baturage, nkaho hari abaturage bubaka mu kajagari babirebera, noneho nyuma bakazasenyerwa bikabata mugihombo kandi bagombye kuba barabikumiye kare.

Guverineri w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyentwali, avuga ko kugira ngo barusheho kunoza imikorere yabo, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bazahabwa ingengo y’imari, mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Gusa arabasaba ko ibyo biyemeje bakwiye kubishyira mu bikorwa, kandi bakaba intangarugero mubyo batoza abo bayobora.

Ati “Icyo tubifuzaho nuko imvugo iba ingiro, ariko ikindi ni ubunyangamugayo, nuko ibyo basaba abo bayobora bakwiye kubitangamo urugero, kuko kuba umuyobozi ni kuba intangarugero.”

N’ubwo Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tw’Intara y’Amajyepfo biyemerera ko hari amakosa bakora arimo nko guhutaza abaturage, bavuga ko hari ubwo bakoreshwa amakosa n’inzego zibakuriye nk’Umurenge n’Akarere, ubundi bikagira ingaruka ku baturage, bityo bakaba biyemeje ko nta muyobozi ubakuriye uzongera kubakoresha amakosa ngo bayemere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages