Kuva kuwa mbere taliki ya 27 Nyakanga kugeza kuwa gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2015, Kaminuza y’u Rwanda yari mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku buheta bwayo, aho abanyeshuri bitewe na koleji (college) bigagamo bahuriraga i Kigali kabone n’ubwo baba barigiye mu ntara.
Kuba Kaminuza y’u Rwanda ifite amashami hirya no hino mu gihugu ariko ibirori byo gutanga impamyabumenyi bigashyirwa i Kigali gusa, abacuruzi ndetse n’abikorera bo mu ntara by’umwihariko abakorera hafi ya za koleji za Kaminuza, bavuga ko babona nta nyungu bikibafitiye bakifuza ko byajya bibera kuri buri shami mu rwego rwo gusaranganya abakiriya.
Abacuriza mu mujyi wa Huye babwiye IGIHE ko kuba gutanga impamyabumenyi (Graduation) bisigaye bibera i Kigali gusa, byabashyize mu gihombo gikomeye.
Ubusanzwe Umujyi wa Huye wahoze witwa Butare uzwiho kuba ubushabitsi (Business) bwawo bwinshi bufite aho buhurira na Kaminuza yahabaye kuva mu myaka 50 ishize.
Usibye kuba izo mpinduka zaratumye babura abakiriya b’ibanze, abacururiza mu mujyi wa Huye bavuga ko hari n’ubwo batamenya niba ibirori nk’ibi byabaye.
Ingabire ati “byatugizeho ingaruka zitari nziza kuko abakiriya bacu baragabanutse, nkubu twabaga twaramaze kwitegura ibicuruzwa byinshi birimo gift (impano) n’ibindi. Kuri ubu ni ibisanzwe kuko ntitwarangura ibicuruzwa nk’ibyo kandi nta bakiriya bahari.”
Undi mucuruzi ufite moteri yagize ati “mbere ibirori bikibera inaha twaracuruzaga cyane, tukabona abakiriya bo gucumbika, naho ubu ntitunamenya niba byabaye, ababijyanye I Kigali baraduhombeje.”
Abacuruzi n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye mu mujyi wa Huye, harimo n’abacumbikira abagenzi, bose bahuriza ku cyifuzo cy’uko ibirori byo gutanga impamyabumenyi byajya bibera kuri buri koleji ya Kaminuza y’u Rwanda.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) imaze imyaka ibiri ibayeho, kuri iyi nshuri iri mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku buheta bwayo bugizwe n’abasaga 8000.
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO