00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Basaba ko hasuzumwa uko mituweli yajya yakirwa no muri farumasi zigenga

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 July 2018 saa 08:34
Yasuwe :

Abakenera serivisi z’ubuzima bakoresha Ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé, basaba ko inzego zibishinzwe zabafasha hakabaho imikoranire yatuma amakarita yabo yakirwa muri farumasi zigenga, kuko ari kenshi boherezwayo kugura imiti bikabahenda.

Guhera mu 2004 ubwo hashyirwagaho ubwisungane mu kwivuza ngo n’abatishoboye boroherwe n’ikiguzi cy’ubuvuzi, abaturage ntibakirembera mu rugo, ariko hari abahura n’imbogamizi z’uko haba ubwo bagiye kwivuza bakandikirwa imiti na muganga, bakayibura ku mavuriro, bakabwirwa kujya kuyigurira muri farumasi zigenga biyishyuriye 100%.

Ibyo bigatuma hari abifuza ko mituweli yajya ikorana na farumasi zigenga kugira ngo nabo bajye babasha kugura imiti bitabahenze nk’uko bigenda ku bafite ubundi bwishingizi nka RAMA, Mituweri ya Kaminuza y’u Rwanda, MMI, n’ubundi.

Muhire Cassien yagize ati “Dukunze guhura n’ikibazo cy’uko kwa muganga batazana imiti ihagije, twajya kwivuza tukayibura kandi hanze muri farumasi iba ihenze cyane. Twifuza ko badufasha ku buryo farumasi nazo zajya zikorana na mituweri cyangwa se iyo miti yose ikajya iboneka mu mavuriro”.

Mugenzi we twasanze muri imwe mu mafarumasi agura imiti yagize ati “Batwohereza hanze muri farumasi, tukerekana mituweri ntibabyiteho ahubwo bakaduca amafaranga menshi; biratugora cyane ku buryo iyo miti duhitamo gutaha tutayiguze. Badufashije bakorana bikajya bitworohera kuyigura”.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubwisungane mu kwivuza mu kigo cy’igihugu cy’ubwishingizi mu Rwanda (RSSB), Rulisa Alex, avuga ko ibyo aba baturage bifuza bitapfa gushoboka kubera ko umusanzu batanga ari muke ugereranyije n’imiti iba iri muri farumasi zigenga.

Ati “Ntabwo byakunda kuko uriya musanzu batanga nta nubwo ubasha no kwishyura serivisi zitangirwa mu bigo nderabuzima cyangwa mu bitaro. Ariya mafaranga uko angana ntabwo yabasha kwishyura imiti muri farumasi zigenga kuko ihenze. Umuti ushobora kuboneka mu bitaro ukaboneka no muri farumasi zigenga ariko ugasanga harimo ikinyuranyo kikini cyane ku giciro ku buryo kugeza ubu dufitanye amasezerano n’amavuriro ya leta gusa”.

Kugeza ubu mu Rwanda abakoresha mituweri nk’uburyo bwo kwivuza bagera kuri 83% by’Abanyarwanda bose kandi usanga biganjemo abafite amikoro aciriritse.

Uyu musanzu batanga buri mwaka mu bwisungane mu kwivuza ungana na 3000Frw cyangwa 7000Frw bitewe n’icyiciro umuntu arimo, uri hasi cyane ugereranyije n’ubwishingizi bwigenga ari nabwo bwakirwa mu mavuriro na farumasi byigenga.

Ku muntu ukoresha RAMA yishyura buri kwezi bitewe n’umushahara ahembwa. Umukoresha amwishyurira 3% nawe akitangira 3% hatitawe ku mubare w’abagize umuryango we bemewe n’amategeko.

Umwe mu bakoresha RAMA waganiriye na IGIHE yavuze ko buri kwezi atanga amafaranga arenga ibihumbi 52Frw. Naho nk’abakoresha ubwishingizi bwa Kaminuza y’u Rwanda, umukozi atanga amafaranga angana na 15% by’umushahara we, harimo 7.5% atangwa n’umukoresha.

Ukoresha we MEDIPLAN yishyura buri mwaka bitewe n’abantu bagize umuryango we, baba batarenze batatu akabatangira ibihumbi 563Frw buri mwaka. Iyo barenze batatu amafaranga agenda yiyongera.

Abagana amavuriro ya leta bavuga ko bajya boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga bakiyishyurira 100%

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages