Yabigarutseho ubwo mu ntara y’amajyepfo, mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) hatangizwaga itorero ry’igihugu ku mugaragaro.
Gen. Kagame yibukije urubyiruko ko kugira ngo rukore ibikorwa birambye bizabera umusingi barumuna babo, bagomba kwita cyane ku kurangwa n’ikinyabupfura (discipline).
Ati “…cyane cyane ku rubyiruko muri hano, nta kintu na kimwe ushobora kugeraho udafite discipline (ikinyabupfura), yaba ari mu kazi, mu masomo, yaba ari mu myitwarire, yaba no mu gukunda igihugu, bisaba ikintu cyitwa Discipline. Mu kazi ako ari ko kose, imyifatire myiza, imyitwarire myiza, ni zimwe mu ndangagaciro ziranga ubunyarwanda dukwiye kuba tugenderaho twese.”
Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyepfo yahaye uru rubyiruko urugero rw’uko rugomba kwitwara mu byo rukora agendeye ku myitwarire n’ibikorwa biranga ingabo z’igihugu.
Ati “ndabiheraho twebwe nk’ingabo z’igihugu Discipline ni ikintu kituranga cyane, kuko iri torero natwe turarigira. Ingabo z’igihugu zigira akazi kenshi gasaba ingufu n’ubwitange, ariko kugira ngo tugere ku byo tuba twiyemeje ni uko turangwa na Discipline.”
Gen. Kagame yakomeje avuga ko “Discipline” ari ikintu kinini cyane, gikubiyemo indangagaciro, gukunda igihugu, ubwitange n’ibindi byiza byose.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu ntara y’amajyepfo bakora ibikorwa bitandukanye babwiye IGIHE.com ko kuba barakuye amaboko mu mufuka bagakora, bagamije kwiteza imbere, babikomora ku kuba baranyuze mu itorero ry’igihugu.
Mutabaruka yagize ati “Jyewe ntaraba intore numvaga ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gukora umuganda bireba abakire, ariko nasobanukiwe ko nanjye ngomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Mu Rwanda, itorero ry’igihugu ryatangijwe kumugaragaro na nyakubahwa Perezida wa Repubulica kuya 16 Ugushyingo 2007.
N’aho kurwego rwa za Kaminuza n’amashuri makuru ritangizwa taliki 20 Gashyantare 2014, aho abarigize bibumbiye mu masibo akora ibikorwa bitandukanye bigamije kubaka igihugu no guteza imbere abagituye.



















TANGA IGITEKEREZO