Icyo cyegeranyo cyashyizwe hanze mu mpera z’icyumweru gishize cyerekana uko uturere umunani tw’Intara y’amajyepfo duhagaze ndetse n’uko byifashe mu mirenge mu bwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza.
Akarere ka Gisagara ni ko kari imbere y’utundi ku kigereranyo cya 85.4%, gakurikirwa n’aka Nyaruguru gafite 84.9%, aka gatatu ni Kamonyi n’amanota 72.1% naho aka kane ni Muhanga ifite 71.5%, mu gihe Nyamagabe ari iya gatanu n’amanota 71.2%.
Akarere kaza ku mwanya wa gatandatu ni Ruhango n’amanota 68.8%, aka karindwi ni Nyanza n’amanota 65.5%, naho aka Huye kaza ku mwanya wa munani ari nawo wa nyuma n’amanota 65.2%.
Mu mirenge 11 iri imbere y’iyindi mu Ntara y’Amajyepfo ifite ubwitabire buri hejuru ya 90%, Akarere ka Gisagara gafitemo itandatu, naho Nyaruguru ikagiramo ine, mu gihe Nyamagabe ifitemo umwe.
Umurenge umwe ni wo ufite 100%
Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ni wo uri ku isonga n’amanota 100.3%, ugakurikirwa n’imirenge itatu yo muri Nyaruguru ariyo Cyahinda n’amanota 98.3%, Ruramba na 95.1% n’uwa Mata ufite 93.9%.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, yabwiye IGIHE kugira ngo abaturage bose barangize kwishyura umusanzu hakiri kare bakoresheje uburyo bw’ibimina no gutangira ubukangurambaga hakiri kare.
Ati “Icya mbere twakoreshe ni ibimina, icya kabiri ni uko twatangiye ubukangurambaga kare noneho dukorana n’amasibo ku midugudu ku buryo buri mudugudu wari ufite ikaye wandikamo abaturage n’uko bagenda bitabira. Gukorana neza n’abaturage no kubaba hafi nibyo byatumye tugera ku ntego.”
Umurenge wa Mugombwa ufite ingo 5092 zituyemo abaturage 25697. Kuba bageze ku gipimo cya 100.3% ni uko hari ingo nshashya ziherutse kuvuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yabwiye IGIHE ko bafite intego ko ukwezi kwa Kanama kuzarangira imirenge yose izaba yamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku kigero kitari munsi ya 95%.
Ati “Kugira ngo tubigereho kare dukoresha uburyo bw’ibimina no gutoza abaturage gutangira kwizigamira hakiri kare. Ikindi ni uko ku midugudu abayobozi bamenya abo bayobora kugira ngo ufite ikibazo amenyekane hakiri kare abe yafashwa. Twiyemeje ko ukwezi kwa munani kuzarangira imirenge yose byibura igeze kuri 95% mu bwitabire.”
Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara hari utugari dutanu n’imidugudu 20 byamaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100%.
Imirenge ya nyuma mu Ntara y’Amajyepfo iri mu ibara ry’umutuka ni itanu, harimo ibiri yo mu Karere ka Huye ari yo Tumba n’amanota 58.8% na Kinazi ifite 59.9%. Harimo kandi ibiri yo mu Karere ka Nyamagabe ari yo Kibumbwe n’amanota 48.4% na Mugano ifite 50.9%. Undi murenge uri mu myanya ya Nyuma ni Nyamabuye wo mu Karere ka Muhanga ifite ubwitabire buri ku kigero cya 57.5%.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yabwiye IGIHE kuba barasigaye inyuma byatewe n’amakoperative atarihutiye kwishyurira abanyamuryango bayo ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’ubukangurambaga bwatinze gutangira.
Ati “Byatewe n’uko amakoperative n’amatsinda yatinze kwishyurira abanyamuryango bayo ariko ubu twatangiye kubakangurira kubikora. Ikindi ni uko hari abaturage batinze kwitabira gutanga umusanzu. Ubu twatangiye ubukangurambaga kugira ngo byihute, umurenge wa Tumba ni wo wa Nyuma ubu tuvuyeyo mu gitondo cy’ubuzima, nyobozi yose niho twari twazindukiye.”
Kankesha avuga ko bihaye umuhigo ko ukwezi kwa Kanama kuzarangire abageze ku gipimo cya 80%. Yavuze ko bari gushyira ingufu mu kwigisha abaturage kuko hari abahoze mu cyiciro cya mbere baza kukivamo bakomeza kwibwira ko Leta izakomeza kubishyurira nk’uko mbere byahoze.
Umuyobozi ushizwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo, Kabera Vedaste, yashimye uturere n’imirenge bikomeje kuza imbere mu bwitabire, asaba ko n’abakiri inyuma bashyiramo ibaraga.
Ati “Imirenge yose iri munsi ya 70% ikeneye kugirwa inama mu magambo kuko iriho kudindiza cyane ubwitabire by’umwihariko bw’uturere twayo n’ubw’Intara y’Amajyepfo muri rusange.”
Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2019/2020 Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko warangiye Akarere ka Gisagara ari ko ka mbere mu gihugu mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, gakurikirwa na Kirehe, Nyarugura iba iya gatatu, Gakenke iba iya kane, mu gihe Muhanga yabaye iya gatanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!