Ku wa 25 Werurwe 2022 Croix Rouge y'u Rwanda yamuritse ubushakashatsi iri gukora ku bijyanye no kumenya ibiza byibasira utwo turere, kugira ngo hamenyekane ikibitera n’ingaruka bigira ku baturage ndetse kugira ngo abaturage bahabwe ubushobozi bwo kubikumira no guhangana na byo.
Umukozi wa Croix Rouge y'u Rwanda ushinzwe gahunda yo kurinda kurwanya no gukumira ibiza, Karangwa Eugène, yavuze ko ubushakashatsi bukorerwa mu mirenge itandukanye.
Ati “Twohereza abakorerabushake bakegera abaturage nabo bakaduha amakuru twayamenya noneho hakabaho n'uburyo twongera ubushobozi bwo kwirinda no gukumira ibiza ku buryo n'ibiza aho byabaye habaho gutabara bamenye naho batabara nuko batabara."
Bamwe mu bakorerabushake ba Croix Rouge y'u Rwanda boherejwe kujya mu duce tw’imirenge itandatu yo mu Karere ka Nyanza ikunze kwibasirwa n’ibiza bavuga ko aho bagiye begereye abaturage bakababwira ibibazo bihari maze bakamenya ubushobozi bifitemo, bamenya uko bagiye babikemura mu bihe byashize n’icyakorwa ngo bikemuke burundu
Bizirema Slyvain ati "Mu murenge wa Nyagisozi nagiyemo nabonyeyo ko umwuzure cyangwa amazi atwara ubuzima bw'abantu kuko nk'umugezi wa Mwogo uruzura ugatwara ubuzima bw'abantu ndetse n'imyaka maze tubabwira kwirinda bacukura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti"
Mukamanzi Anonciatha na we yavuze mu Murenge wa Kibirizi basanze hakunze kwibasirwa n’umuyaga ugasambura inzu.
Ati"Mu murenge wa Kibirizi nagiyemo nasanze hari amazu yagiye aguruka kubera umuyaga, ahabaye isuri n'ibindi maze tubigisha ko bakwiye kuzirika ibisenge byabo ndetse no gucukura imirwanyasuri"
Umuyobozi w'akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi, yashimiye Croix Rouge y'u Rwanda iri kubunganira mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ibizi.
Yagize ati "Ubu bushakashatsi cyangwa isesengura bizadufasha cyane kuko batugaragarije ishusho ndetse n’ahakunze kugaragara ibiza mu karere bityo bizatuma dukumira tunagabanye ingaruka bitera, kuko tuzaba tuzi aho ari ho n'igihe bibera bityo dushyiremo ingufu mu gukumira no kugabanya ingaruka bishobora gutera aho hantu bagiye bagaragaza hihariye."
Ubu bushakashatsi Croix Rouge y'u Rwanda yabutangiye muri Gicurasi 2021 buzageza mu Ugushyingo 2022 bukaba buri gukorerwa mu turere twa Nyanza, Huye na Nyaruguru nka tumwe mu turere bahisemo mu ntara y'Amajyepfo kuko dukunze kwibasirwa n'ibiza.








Ibitekerezo 0