00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Ibiyobyabwenge, ubujura, gukubita no gukomeretsa ku isonga mu bibangamiye umudendezo w’abaturage

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 November 2020 saa 10:48
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwagaragaje ko abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo basanga ibibazo bibangamiye umudendezo wabo kurusha ibindi ari ibiyobyabwenge, ubujura ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ibikubiye muri ubwo bushakashatsi byagaragarijwe abayobozi b’inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo bateraniye mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020.

RGB yagaragaje ko abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bayibwiye ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ribabangamiye kuko ribyara ibyaha bitandukanye bigira ingaruka ku mudendezo wabo.

Imibare yerekana ko mu Karere ka Ruhango mu baturage babajijwe, abangana na 28% bagaragaje ko ibiyobyabwenge bihari kandi bibangamye.

Muri Nyanza abemeje ko bihari ni 26,6% ; muri Huye ni 25%; Gisagara 20,9%; Kamonyi 17,9%; Muhanga 17,5%; Nyamagabe 17,2% naho Nyaruguru ni 14,5%.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere kandi rwatangaje ko abaturage bo mu Majyepfo barubwiye ko ikindi kibangamiye umudendezo n’umutekano wabo ari ubujura buciye icyuho, ubw’amatungo, imyaka, n’ibindi.

Mu Karere ka Nyamagabe mu baturage babajiwe bangana na 38,2% bagaragaje ko ubujura buhari; Ruhango 34,5%; Muhanga 33,8%; Huye 28,9%; Kamonyi 28%; Nyaruguru 26,6%; Nyanza 21,9% na Gisagara ni 16,6%.

Abaturage bo mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo babwiye RGB ko umudendezo wabo n’umutekano bibangamiwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gikunze ahanini guterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano zitemewe.

Mu babajijwe mu Karere ka Muhanga abangana na 22,2% bagaragaje ko babangamiwe no gukubita no gukomeretsa; Nyamagabe 21,6%; Nyanza 19,1%; Kamonyi 18,2%; Huye 16,1%; Gisagara 15,1% Ruhango 13,9% naho Nyaruguru ni 13,8%.

Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard, yagiriye inama abayobozi bo mu Majyepfo kurushaho kwegera abaturage kugira ngo ibibangamiye umudendezo wabo bafatanye kubikumira no kubirwanya.

Yagize ati “Inama twabagira ni iyo kurushaho kwegera abaturage kuko buriya abaturage nibo ba mbere bo kurinda umutekano wabo no kurinda abana babo kugira ngo bareke kujya mu biyobyabwenge. Uruhare rw’ubuyobozi ni ukwigisha baturage kugira ngo bumve ububi byabyo banagire uruhare mu gushyiraho ingamba zo kubikumira.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe bakizi kandi ahanini ari cyo gitera ibindi byaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura, ariko bafashe ingamba zitandukanye mu kubikumira.

Ati “Icyo turi gukora rero ni ubukangurambaga ku baturage no kumenya amakuru ku babikora bakaganirizwa bakigishwa, ariko no gushyira imbaraga nyinshi mu gushakisha ikindi cyasimbura ibyo binyobwa abaturage bakoreshaga bitujuje ubuziranenge.”

Kayitesi yagaragaje ko mu ntara ayoboye hamaze kubakwa inganda zirimo urwenga urwagwa n’umutobe byujuje ubuziranenge mu Karere ka Gisagara n’urutunganya ikigage rwuzuye mu Karere ka Kamonyi.

Yavuze ko bifuza ko izo nganda ziyongera kandi ibyo zikora bigashyirwa ku giciro cyiza kinogeye abaguzi ku buryo nta muturage uzitwaza ko yagiye kunywa ibitujuje ubuziranenge abitewe no kubura ibibwujuje.

Abatanze ibitekerezo muri iyo nama bagaragaje ko ubushakashatsi bamurikiwe na RGB buberetse aho bagiye gushyira ingufu mu gukemura ibibangamira umudendezo n’umutekano w’abaturage.

Abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Amajyepfo bagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi bwa RGB
Abitabiriye inama bahawe umwanya batanga ibitekerezo
Guverineri Kayitesi Alice yasabye abayobozi ku nzego z'ibanze ubufatanye mu gukemura ibibangamiye umudendezo w'abaturage
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe ahanini ari cyo gitera ibindi byaha
Ibikubiye mu bushakashatsi bwa RGB byagaragarijwe abayobozi bo mu Majyepfo
Nyuma yo kumurikirwa ibyavuye mu bushakashatsi bagaragaje ko babonye aho bagiye kongera imbaraga mu kazi
Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard, yasabye abayobozi bo mu Majyepfo kurushaho kwegera abaturage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages