00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Igipimo cy’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo za Sacco gikomeje kwiyongera

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 18 August 2015 saa 07:57
Yasuwe :

Banki nkuru y’igihugu (BNR) ivuga ko ihangayikishijwe n’uko igipimo cy’inguzanyo zitishyuwe mu bigo by’imari by’imirenge Sacco mu Ntara y’Amajyepfo, kigenda kizamuka kuko cyarenze igipimo giteganyijwe cya 5%.

Imibare itangwa na BNR igaragaza ko igipimo cy’inguzanyo zatanzwe n’imirenge Sacco mu ntara y’amajepfo ntizishyurwe kigeze kuri 6,7%.

Gusa ngo iyo ntara ni yo ihagaze neza mu kugabanya igipimo cy’inguzanyo zitishyuwe ugereranyije n’izindi ntara, kuko mu gihugu hose iki gipimo kiri ku 8%.

BNR iravuga ibi mu gihe abayobora imirenge Sacco mu ntara y’amajyepfo, bagaragaza impungenge z’uko abenshi mu banga kwishyura, baba bibaza ko inguzanyo bafashe ari inkunga bahawe na Leta, kuko akenshi usanga abayobozi b’inzego z’ibanze bifashisha imirenge Sacco mu kwesa imihigo nko gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MS).

Hari abakeka ko inguzanyo bahawe ari inkunga ya Leta bigatuma batishyura

Mu nama BNR iherutse kugirana n’abayobora ibigo by’imari iciriritse mu ntara y’amajyepfo ndetse n’abayobozi ku rwego bwite rwa Leta muri iyi ntara, basabwe ubufatanye mu kugabanya igipimo cy’amafaranga y’inguzanyo atangwa ntiyishyurwe, kuko ngo gikomeje kuzamuka.

Visi guverineri wa BNR, Dr.Monique Nsanzabaganwa yavuze ko mu ntara y’amajyepfo, igipimo cy’inguzanyo zatanzwe n’ibigo by’imari Umurenge Sacco ntizishyurwe kigeze kuri 6,7%, kandi batifuza ko kirenga 5%.

Mu kiganiro na IGIHE Nsanzabaganwa yagize ati « ubu Intara y’Amajyepfo ifite 6,7% kuri 5% tuba dushaka, ku rwego rw’igihugu hose bigeze ku 8%, urumva ko mu majyepfo bageraje gukora neza ariko turabashishikariza kurushaho, kuko na bo barengeje igipimo.»

Bamwe mu bayobora Umurenge SACCO, mu ntara y’amajyepfo, bagaragaje ko hari inguzanyo zatanzwe, ariko zikaba zimaze igihe kirenga imyaka 4 zitishyurwa, bakavuga ko mu gihe ubuyobozi ntacyo bukoze ngo abahawe inguzanyo bishyure, nta kindi cyizere cyo kwishyurwa kigaragara.

Guverineri w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwali, avuga ko iki kibazo cy’abatishyura inguzanyo bagiye kugikurikirana bafatanyije.

Ati "Byarabaye cyane cyane nko mu bwisungane mu kwivuza, hari inguzanyo zagiye zihabwa abantu mu matsinda, hamwe na hamwe zitishyuwe neza, ariko tumaze gufata ingamba ko tugiye kubikurikirana tugafasha Sacco kwishyuza, cyane ko n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagize uruhare kugira ngo izo nguzanyo bazibone."

Ubusanzwe amabwiriza ya BNR avuga ko ubukererwe mu kwishyura inguzanyo mu bigo by’imari butakagombye kurenza igipimo cya 5%, bityo abayobora imirenge Sacco barasabwa kugira amakenga n’ubushishozi mu gutanga inguzanyo kuko uhawe inguzanyo ari ubwizigame bwa mugenzi we aba ahawe.

Bamwe mu bitabiriye inama y'umurenge SACCO mu Ntara y'Amajyepfo
Abayobozi mu nzego z'ibanze basabwe umusanzu mu kwishyuza inguzanyo za Sacco

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages