Imihanda ya kaburimbo iherutse kubakwa no gusanwa mu Ntara y’Amajyepfo irimo uwa Huye- Kitabi; Huye-Gisagara na Nyamagabe-Murambi yatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 29,8 Frw.
Hasanwe umuhanda wa kaburimbo Huye-Kitabi ureshya na kilometero 53 uhuza uturere twa Huye na Nyamagabe na Rusizi na Nyamasheke. Hubakwa umuhanda Nyamagabe - Murambi wa kilometero 2,8.
Mu Karere ka Nyaruguru hagiye kuzura umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66 watangiye kubakwa mu 2019, biteganyijwe ko uzuzura utwaye agera kuri miliyari hafi 70 Frw. Muri byo harimo ibilometero bitandatu bizenguruka Umujyi wa Kibeho ku butaka butagatifu.
Bitewe n’uko mu Karere ka Nyaruguru umusaruro ukomoka mu buhunzi wiyongereye, hari n’indi mihanda ya kaburimbo iciriritse ya kilometero 34 yatangiye kubakwa izafasha gukura umusaruro w’abaturage mu mirima ukagezwa ku isoko.
Iyo ni umuhanda Munini-Kamana-Gatunda-Remera wa kilometero 19 n’undi Maraba ya Nyagisozi-Rusenge-Ngera-Nyakibanda wa kilometero 15.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru babwiye IGIHE ko iyo mihanda yatangiye kubahindurira imibereho.
Ndayongeje Célestin ati “Kubera uyu muhanda mwiza natangiye gukorera uruhushya rwo gutwara kuko nshaka kugura moto yo kugendaho. Usibye kuba gutega imodoka bitworohera, dusigaye tugira n’abashyitsi ku buryo baduhahira. Hari n’abazungu basigaye batemberera inaha iwacu bagenda n’amaguru bagakozemeza i Kibeho.”
Umuhanda wa Kaburimbo Huye-Gisagara ureshya na kilometero 13.8 uturuka i Huye ukagera ku Biro by’Akarere ka Gisagara; abaturage bawemerewe na Perezida Kagame Paul. Watangiye kubakwa tariki ya 8 Ukwakira 2018 wuzura utwara asaga kuri Miliyari 6.5Frw.
Ni igikorwa remezo gikomeye abaturage bishimiye bavuga ko cyongereye agaciro ibyo bakora.
Mukamusoni Marie Claire aheruka kubwira IGIHE ko “Aho dukorera hongerewe agaciro kuko batuzaniye kaburimbo. By’umwihariko nk’abagore twishimiye ko iterambere rigeze iwacu kandi bitwongerera imbaraga mu byo dukora.”
Intara y’Amajyepfo ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 217 yamaze gucanirwa.
Iti “Kubaka imihanda, hamaze kugera kaburimbo mu Turere twose tw’Intara, harimo kaburimbo ya Kibeho-Munini mu Karere ka Nyaruguru ireshya na kilometero 66 iri kurangira, Huye-Gisagara (Ndora) yarangiye. Ku mihanda yose ireshya na kolometero 217 haracanye, hubatswe kaburimbo zireshya na kilometero 34km mu mijyi.”
Intara y’Amajyepfo kandi yatangaje ko ku birebana n’imiturire, 70% by’ingo zituye neza ku Midugudu aho byoroshye kuzegereza ibikorwaremezo naho 70,4% by’ingo zibona byoroshye amazi meza kandi amashanyarazi yamaze kugezwa byibura muri buri Murenge.
Yakomeje ivuga ko by’umwihariko mu Karere ka Nyaruguru honyine ingo zigera hafi kuri 99% zicana amashanyarazi.
Mu Ntara y’Amajyepfo hagaragara inganda nini harimo nk’urwo mu Karere ka Gisagara ruzatanga amashanyarazi angana na megawati 80 akomoka muri nyiramugengeri, inganda 18 nini ziganjemo izitunganya umusaruro uva mu buhinzi mu rwego rwo gushyigikira uruhererekane nyongeragaciro, urukora imyenda, insinga z’amashanyarazi, amasafuriya n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!