Byatangarijwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Gicurasi 2019 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ bwo kwirinda impanuka ku bantu bose bakoresha umuhanda.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Kajeguhakwa Claude, yavuze ko ibikorwa by’ubukangurambaga bakora byatumye impanuka zigabanuka.
Yagize ati “Ubwo twakoreshaga icyumweru cy’ubukangurambaga byagaragaye ko mu gihugu hose impanuka zagabanutse ku kigero kiri hagati ya 30 na 40% ndetse no mu Ntara yacu (Amajyepfo) na ho ni uko ariko ntibihagije kuko dufite abantu 35 bapfuye mu mezi atatu, 203 barakomereka.”
Bamwe mu batwara ibinyabiziga mu Karere ka Huye bavuze ko bishimiye ubwo bukangurambaga kuko bubibutsa kubahiriza inshingano.
Nsengiyumva Romald utwara moto yagize ati “Nkanjye w’umumotari ubimazemo iminsi, mbona hari amakosa dukora; hari ukuntu dukunda amafaranga cyane tukica umutekano nko kwambukiranya umuhanda duhubutse tutarebye hirya no hino, kwihuta cyane n’umuvuduko mwinshi.”
Bamwe mu bagenzi bagaraje ko ubwo bukangurambaga buje bukenewe kuko hari amakosa na bo bakora kubera kudasobanukirwa.
Muri yo harimo kugenda mu modoka batambaye umukandara, kwambuka umuhanda barangaye cyangwa ugasanga hari n’abagenda mu muhanda bambaye utwumvisho (écouteurs) mu matwi biyumvira umuziki cyangwa bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yavuze ko impanuka zo mu muhanda zitwara abantu ubuzima abandi zikabamugaza ndetse n’ibikorwa remezo bikangirika, asaba ko zikumirwa.
Yakomeje ati “Ibi biraba mu gihe duhangayikishijwe cyane n’abantu babura ubuzima kubera impanuka zibera mu muhanda; abandi bakamugara n’ibikorwa remezo bikangirika. Birababaje ko mu mwaka ushize hapfuye Abanyarwanda barenga 400 kubera impanuka zo mu muhanda.”
CG Gasana yavuze ko gukumira impanuka zo mu muhanda bireba buri wese uwukoresha yaba utwara ikinyabiziga cyangwa umugenzi ugenda n’amaguru.
Muri Gare Mpuzamahanga ya Huye ahatangirijwe ubwo bukangurambaga; imibare yerekana ko ku munsi ibinyabiziga birimo imodoka, moto n’amagare bihatwara abagenzi barenga ibihumbi 30.



















TANGA IGITEKEREZO