00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi z’abanyekongo zigiye kwizigamira mu matsinda zigabanye gutega amaboko

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 3 October 2014 saa 04:45
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyamerika Ufasha Impunzi ARC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita Ku Mpunzi (HCR), batangiye kwigisha impunzi z’Abanyekongo ziba mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe na Mugomba mu karere ka Gisagara, kwishyira hamwe mu matsinda yo kuzigama azabafasha kwiteza imbere.
Nyuma yo guhabwa inyigisho ku mikorere y’ayo matsinda n’akamaro ko kwizigamira, bamwe mu mpunzi batangarije IGIHE ko bagiye kubyitabira bashyizeho umwete ntibahore bategereje imfashanyo gusa.
Badege (…)

Impunzi z'Abanyekongo zari zitabiriye inyigisho ku kwizigamira ku bwinshi

Badege John, ucumbitse mu nkambi ya Kigeme avuga ko amaze gusobanukirwa ko nawe hari uburyo yatera imbere afatanyije na bagenzi be kandi bakabigeraho bahereye ku bushobozi bucye bafite.

Yagize ati: “Twasanze tudahinze mu mutwe tutabasha gutera imbere, kwishyira hamwe mu matsinda bizadufasha no gutekereza imishinga duterane inkunga”.

Mukamisha uba mu nkambi ya Mugombwa ati: “Hano mu nkambi ubuzima tubamo si bwiza pe, haba ubwo umuntu akeneye umwenda wo kwambara kuwubona ntibishoboke, kimwe n’ibindi bikoresho umuntu akenera; ariko iyi gahunda y’amatsinda batuzaniye ndumva igiye kuduhindurira imibereho”.

Jacques Sindayigaya umuhuzabikorwa wa ARC mu nkambi ya Kigeme na Mugombwa, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko kwibumbira mu matsinda byafashije Abanyarwanda biganjemo abategarugori kuva mu bukene n’ubwigunge, bahisemo no kuyitangiza mu mpunzi z’abanyekongo.

Sindayigaya abona bizatuma impunzi nazo zitangira kwagura ibitekerezo zikiteza imbere zitarinze gutegereza abagiraneza gusa.

Ati:”Iyi gahunda y’amatsinda iraza kubafasha gukura amaboko mu mufuka, cyane turibanda ku bafite ibitekerezo byo kwikorera, kandi tugamije no kubafasha kwigirira icyizere no gutinyuka”.

Sindayigaya avuga kandi ko bafite gahunda yo kwigisha izi mpunzi gutekereza imishinga mito y’abafasha kwibeshaho byaba ngombwa bakabatera inkunga y’amafaranga. Abasaba kwibumbira hamwe mu matsinda kuko ari byo bizabafasha kuba niyo nkunga y’abageraho ku buryo bworoshye.

Inkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe n’iya Mugombwa mu karere ka Gisagara zombi zicumbikiye impunzi z’abanyekongo zigera ku bihumbi 25.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages