00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Kudahana abajura bitiza umurindi abiba amatungo

Yanditswe na
Kuya 14 February 2015 saa 09:23
Yasuwe :

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bemeza ko kudakora amarondo neza no kuba abiba amatungo bafatwa n’inzego z’umutekano bagahita barekurwa badahanwe, ari zimwe mu mpamvu zitiza umurindi ubujura bw’amatungo bugenda bwiyongera muri iyo ntara.
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Rwaniro na Simbi mu karere ka Huye nabo mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe babwiye IGIHE ko iyo bafashe abajura bibye inka babashyikiriza Polisi, bagatungurwa no kubona mu kanya gato cyangwa mu gitondo (…)

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bemeza ko kudakora amarondo neza no kuba abiba amatungo bafatwa n’inzego z’umutekano bagahita barekurwa badahanwe, ari zimwe mu mpamvu zitiza umurindi ubujura bw’amatungo bugenda bwiyongera muri iyo ntara.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Rwaniro na Simbi mu karere ka Huye nabo mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe babwiye IGIHE ko iyo bafashe abajura bibye inka babashyikiriza Polisi, bagatungurwa no kubona mu kanya gato cyangwa mu gitondo barekuwe.

Bamwe muri aba baturage bemeza ko abajura biba inka bazwi, bityo ngo inzego z’ubuyobozi, iza Polisi, n’ubutabera zibafatiye ibihano ubu bujura bwacika kuko abiba ari abantu bamwe kandi bazwi.

Umwe ati” hano nta muntu ufite itungo hanze ryaba inka cyangwa ingurube ushobora kuryama, iyo uryamye bararitwara. (…) ikibazo gituma bakomeza kwiba nuko n’uwo dufashe tumujyana kuri Polisi ariko bakarara bamurekuye, kandi ibimenyetso biba bihari n’ibyo yibye twabimufatanye”.

Undi ati “icyo twifuza nuko abayobozi bahana ibisambo by’amatungo, abafashwe bagahanwa bakabera abandi isomo. (…) kuko nibikomeza gutya baratumaraho amatungo batubuze n’umutekano”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CSP Hubert Gashagaza

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CSP Hubert Gashagaza avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko hafashwe ingamba zikaze hagamijwe guhashya abajura.
Ati “Iki kibazo twashatse ko kimenyekana, tukakimenyesha inzego zose z’ubutabera, guhera kuri polisi, parike no mu nkiko, umuntu ugaragayeho ayo makosa ntazarekurwe by’agateganyo n’kuko basanzwe babigenza, afungwe kugeza igihe urubanza rwe ruzacibwa.”

CSP Gashagaza kandi asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kugenzura ikorwa ry’amarondo, n’abaturage bakagira uruhare mu kwicungira umutekano no gutanga amakuru kuhaba hari abanyabyaha.

Ubwo intumwa za rubanda(abadepite n’abasenateri) zasuraga uturere dutandukanye tw’igihugu, muri gahunda yo kureba ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya kabiri cy’imbaturabukungu (EDPRS II), basanze hamwe na hamwe abaturage bararana mu nzu n’amatungo, kubera iki kibazo cy’ubujura batinya ko nabo amatungo yabo yibwa.

Prudence Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages