00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Kutitabwaho n’ababyeyi biri mu bituma abana bata ishuri ku bwinshi

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 24 February 2015 saa 10:48
Yasuwe :

Bamwe mu bana bataye ishuri bo mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko kutitabwaho n’ababarera, ubukene ndetse n’amakimbirane yo mu ngo, ari bimwe mu bibatera kureka kwiga.

Umwana w’umukobwa uvuga ko afite imyaka 16 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara, yatangarije IGIHE ko atiga nitewe n’uko yabuze ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, amakaramu n’umwambaro w’ishuri.

Ati “Ntabwo niga kuko nabuze amakayi n’amakaramu, kandi nta n’umwenda w’ishuri mfite. Mu rugo mbana na mukecuru gusa, narabimusabye arambwira ngo nta byo afite”.

Abana bataye ishuri bagaragara no mu Karere ka Nyaruguru ndetse na Huye, abo twasanze mu batembera mu mihanda, na bo bagaragaza ko kutitabwaho n’ababarera, ndetse n’amakimbirane mu miryango, ari byo byatumye bareka kwiga.

Umwe ati “Mfite imyaka 19, navuye mu ishuri mu 2012, ababyeyi banjye bahoraga mu miserero bavuga ko Mama yambyaye ahandi, nava ku ishuri nkabura ibiryo, bakanyima n’ibikoresho, mbona kwiga binaniye mbivamo njya gusunika amagare ku muhanda”.

Aba bana bigaragara ko bakwiye kuba mu ishuri, bakora imirimo irimo kwirirwa mu ishyamba batora inkwi, abandi bavoma amazi yo gukoresha mu rugo, mu gihe hari abandi birirwa ku muhanda basaba umuhisi n’umugenzi cyangwa bakagaragara mu bujura.

Mu bana bataye ishuri baganiriye na IGIHE, abenshi bemeza ko babonye ubushobozi basubira kwiga, kuko ubuzima barimo butabaryoheye.

Umwe ati “Jyewe bampaye uniforme (impuzankano) n’amakayi nasubira ku ishuri, nkareka kwirirwa ntora inkwi”.

Hirya no hino mu Turere hari ahakigaragara abana bato birirwa mu mirimo yo gutashya no kuvoma, mu gihe urungano rwabo ruri ku ishuri, ndetse Minisiteri y’uburezi iherutse gushyira ahagaragara Raporo igaragaza abana bataye amashuri, aho byagaragaye ko mu Ntara y’Amajyepfo bakomeje kwiyongera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, asaba abafite uburezi mu nshingano zabo, gukundisha ishuri abo barera, no gushyigikira gahunda zashyizweho zigamije korohereza buri wese kwiga, kuko ari wo muti urambye uzagabanya umubare w’abana bata ishuri.

Ati” twibwira ko ababyeyi bashyize ingufu mu kwiga kw’abana babo, kandi bakanafasha kugira ngo zimwe mu nzitizi ku kwiga kw’abana babo ziveho byakemura bimwe muri ibyo bibazo. Hari nko kubafasha gufatira amafunguro ku ishuri hamwe na bagenzi babo, ku ishuri umwana ntahabone nk’ahantu ho kwicirwa n’inzara ahubwo ahabone nk’ahantu heza hamufitiye akamaro, biri mu byamwongerera gukunda ishuri kurushaho”.

Mu Intara y’Amajyepfo, imibare yasohotse muri Raporo yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’uburezi, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2014, abanyeshuri bari ku kigereranyo cya 13,8 % ari bo bataye ishuri.

N’ubwo abayobozi b’ibigo by’amashuri batemeranya na Minisiteri y’uburezi kuri iyi mibare y’abana bataye ishuri, Akarere ka Nyaruguru muri iyi Ntara ni ko kagaragayemo benshi bataye amashuri abanza, kuko babarirwa ku kigero cya 18,9%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages