Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yatangaje ko bitari bisanzwe ko abaturage bahitanwa n’inkuba nkuko biri kuba muri iyi minsi hakaba hari gushakwa icyakorwa ngo bikumirwe kuko nko mu Karere ka Nyaruguru mu minsi itatu gusa inkuba yishe abantu 18.
Yagize ati “Mu Ntara yacu twibasiwe n’ibiza cyane cyane ibikomoka ku mvura, inkuba zimaze iminsi zikubita abantu ku buryo mu mezi abiri ukwa kabiri n’ukwa gatatu zishe abantu 21 kandi biri mu turere twose, dufite uturere zibanzemo nka Nyaruguru kuko inkuba yishe abantu 18 mu minsi itatu gusa”.
Mureshyankwano yavuze ko no mu tundi turere twegweranye na Nyaruguru naho inkuba zakubise zica abantu.
Ati “Mu Karere ka Gisagara inkuba yakubise abantu bari mu rusengero rwa ADEPR umwe ahita apfa abandi batatu barakomereka, mu Karere ka Huye naho yishe umuntu umwe mu Karere ka Nyanza naho hari umuntu umwe yakubise arapfa, no muri Nyamagabe. Muri rusange uturere hafi ya Twose muri iyi ntara twibasiwe n’ikiza cy’inkuba”.
Guverineri Mureshyankwano akomeza avuga ko mu Karere ka Nyaruguru honyine inkuba yakomerekeje inahungabanya abantu benshi kuko usibye abapfuye mu bitaro hagiyemo 140, kuri ubu hasigayemo umunani barimo umwe urembye cyane.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko muri iki gihe mu gace batuyemo hari kugwa imvura nyinshi irimo inkuba n’urubura rwinshi kandi bitari bisanzwe.
Sebarebe Boniface ati “Imvura iteye ubwoba kuko iragwa irimo urubura, inkuba zigakubita. Mu mudugudu ntuyemo inkuba yaraye ikubise ibiti 10 umuyaga nawo wagiye uhuha ugasanga ibintu byagwiriranye. Iki cyiza giteye ubwoba kuko nabaho mu myaka 52 maze nibwo nakibona”.
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru ahamaze iminsi hibasirwa n’inkuba bishimira ko Leta ikomeje kubaba hafi bakifuza ko yabafasha gushyiraho imirindankuba kuko bo batabifitiye ubushobozi.
Umunyamaganga wa Leta muri Minaloc, Dr Alvera Mukabaramba, yavuze ko Leta y’u Rwanda igiye gushyira imirindankuba mu bice bitandukanye bikunze kwibasirwa n’inkuba ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibyabo.
Abayobozi ku nzego z’ibanze basabwe gushaka ubumenyi ku bijyanye no kwirinda inkuba bakabitoza abaturage kandi uturere duherereye mu bice byibasirwa n’inkuba tugashyira mu ngengo y’imari kugura imirindankuba.
Abikorera n’abubaka insengero ndetse n’izindi nyubako zihuriramo abantu benshi basabwe kwita ku gushyiraho imirindankuba.
























TANGA IGITEKEREZO