00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Mu mezi ane ingo 37 000 zimaze kubakirwa ubwiherero

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 March 2019 saa 08:01
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo butangaza ko mu mezi ane ashize habarurwaga ingo zigera ku bihumbi 40 zidafite ubwiherero ariko kuri ubu inyinshi muri zo zimaze kubwubakirwa.

Mu minsi ishize humvikanye amajwi y’abayobozi ku nzego zitandukanye bavuga ko hari imiryango myinshi itagira ubwiherero bityo hakwiye kugira igikorwa ikabubona.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, avuga ko mu mezi ane ashize bakoze ibarura basanga imiryango irenga ibihumbi 40 itagira ubwiherero.

Avuga ko basanze ari ikibazo cy’umwanda gikomeye kuko abagize iyo miryango bajyaga kwituma mu bihuru cyangwa ubishaka akajyana isuka munsi y’urugo agacukura akobo yitumamo yarangiza akagasiba.

Ku bufatanye bw’abaturage, inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa bahagurikiye icyo kibazo bubakira ubwiherero abatabufite ku buryo abenshi bamaze kububona kandi bwujuje ibyangombwa.

Guverineri Gasana ati “Muribuka ubushize mbabwira ikibazo cy’ubwiherero, muri aya mezi ane maze nasanze imiryango hafi ibihumbi 40 idafite ubwiherero, ariko mu bufatanye n’izindi nzego twakoresheje imbaraga zishoboka zose; abasigaye ntibagera ku bihumbi bitatu.”

Yakomeje avuga ko bari gushaka uko ni yo isigaye yabwubakirwa mu gihe cya vuba kandi abaturage bakigishwa kubufata neza no kubugirira isuku.

Uburyo bwakoreshejwe mu kubakira abaturage ubwiherero harimo umuganda rusange, amasibo y’urubyiruko ruri ku rugerero, umuganda udasanzwe ndetse n’inkunga z’abafatayabikorwa bagiye batanga amabati.

Bamwe mu baturage bavuga ko kutagira ubwiherero babiterwa n’ubukene kuko bahugira mu gushaka ikibatunga ntibabyiteho.

Bemeza ko bamaze kumenya akamaro ko kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa bityo buri mu byo bashyize imbere mu rwego rwo kwimakaza isuku.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko abaturage bose nibamara kugira ubwiherero hazakurikiraho kubaka ubwiherero rusange aho buknewe hose.

Intara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700.

Guverineri Gasana avuga ko mu mezi ane ashize bari bafite imiryango irenga ibihumbi 40 itagira ubwiherero
Bamwe mu baturage bo mu Ntara y'Amajyepfo bavuga ko bamenye ibyiza byo kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages