Iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gushimira abasora cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 RRA imaze ishinzwe. Kikaba cyatangirijwe mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Gatanu.
Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yagaragaje ko mu mwaka w’imisoro wa 2017/2018 amafaranga icyo kigo cyinjije mu isanduku ya Leta yagezweho ku kigero cya 103.1% ugereranyije n’intego bari bihaye.
Amafaranga yose RRA yinjije mu isanduku ya Leta agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro akusanywa na RRA angana na Miliyari 1,252.6 ku ntego ingana na miliyari 1, 215.2 yari yihaye.
Intego yagezweho 103.1% bivuga ko harenzeho miliyari 37.4 Frw. Ugereranyije n’umwaka w’imisoro ushize wa 2016/2017 amafaranga RRA yinjije mu isanduku ya Leta yiyongereye ku kigero 13.6%.
Yakomeje agaragaza ko amafaranga y’imisoro n’amahoro RRA ikusanyiriza uturere yiyongereye ku kigereranyo cya 12.4% ugereranyije n’ay’umwaka ushize.
Tusabe yavuze ko guhemba abasora bikorwa mu rwego rwo kugira ngo babere abandi urugero kandi bungurane n’ibitekerezo ku kunoza ibyo bakora no kurebera hamwe ibibazo bahura nabyo ngo bishakirwe ibisubizo.
Ati “Uwo muco wo kwegera abasora ukabaha agaciro ukabagaragariza umusanzu batanze aho wagiye n’ibyo wakoze, ukagaragaza ko amafaranga batanze abagarukira, nibyo biduha amahirwe kugira ngo tuzamure amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro”.
Hahembwe ibyiciro bitatu by’abasora; icya mbere kigizwe na batatu basoze menshi kandi neza, icya kabiri ni bane bishyura neza kandi ku gihe nta bukererwe naho mu cya gatatu hahembwe bane bishyuye neza umusoro ku nyungu z’ubukode bw’amazu.
Bamwe mu basoreshwa baganiriye na IGIHE bavuze ko kubashyiriraho ukwezi ko kubashimira ari igikorwa cyiza kandi bibatera imbaraga zo gukomeza gukora cyane biteza imbere ndetse bubaka n’igihugu.
Padiri Eugène Dushimimana ushinzwe umutungo wa Diyoseze ya Kabgayi; avuze ko kubashimira ari ishema no kubereka ko ibo bakora bigira umumaro mu kubaka igihugu.
Ati “Iyo hashyizweho igihe cyo kudushimira no kungurana ibitekerezo bidutera ishema bikaduha imbaraga zo gukomeza gukora cyane twiyubakira igihugu”.
Imibare bafite yerekana ko kuva mu mwaka wa 1998 icyo kigo cyabaho kugeza muri 2018 imisoro cyinjiza yikubye inshuro 25; yemeza ko kuba byaragezweho bikomoka ku miyoborere myiza iri mu gihugu.
Minisitiri w’Imari n’Igenambigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yashimye uruhare rwa RRA mu kwinjiza amafaranga mu isanduku ya Leta no gutuma ingengo y’imari y’igihugu itarambiriza ku nkunga z’amahanga, aho ubu zingana na 16% by’ingengo y’imari.
Ubusanzwe umunsi wo gushimira abasora ugamije kumurikira abanyarwanda umusaruro wakusanyijwe ukomotse ku misoro n’amahoro no gushimira ababigizemo uruhare bose.
Igikorwa cyo guhemba abasora neza cyatangirijwe mu Ntara y’Amajyepfo kizakomereza no mu zindi ntara, bikaba biteganyijwe ko kizasozwa ku mugaragaro tariki ya 28 Nzeri 2018 mu Mujyi wa Kigali.
Ibirori ngarukamwaka byo gushimira abasora mu Rwanda byizihijwe ku nshuro ya 16.



















TANGA IGITEKEREZO