Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga impanuro ku rubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye ibiganiro byari bigamije kubereka uburyo bwiza bwo guhitamo imyuga ibabereye ‘career orientation fair’, byabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023.
Hirya no hino mu gihugu, hagaraga urubyiruko rurangiza amashuri ariko rukagorwa no kugira icyo rwakwerekezaho amaboko ngo rukore.
Bamwe muri bo bakomeza guhanga amaso Leta bayisaba akazi, mu gihe imirimo Leta itanga ari mike cyane ugereranyije n’ikenewe.
Ni na yo mpamvu politiki ya Leta ishishikariza abaturarwanda guhanga akazi, ari na yo ntego nyamukuru y’iri huriro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umutoni Sandrine, yibukije urubyiruko ko rugomba kugira amahitamo y’icyo bazaba cyo hakiri kare, kugira ngo batangire gushyira imbaraga mu byo bahisemo.
Yagize ati “Murasabwa guhitamo hakiri kare umwuga muzakora, mukamenya guhitamo ibizabagirira akamaro mwebwe ubwanyu, imiryango n’igihugu cyacu. Mukwiye kugira imyitwarire n’indangagaciro bikwiye, birimo no kwigomwa iby’ako kanya kugira ngo muzagere kuri byinshi. Murasabwa kwanga umugayo, gushishikarira kugira ubuzima bwiza no gukunda umurimo.”
Minisitiri Umutoni yongeye kandi gusaba urubyiruko kugira ishyaka, kwirinda ubusinzi, kwiba, ubunebwe n’izindi ngeso mbi zose kuko ngo nta na kimwe muri byo cyabageza ku byo biyemeje gukora.
Muri iri huriro habayeho umwanya b’ibiganiro nyunguranabitekerezo, aho bamwe mu bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa baganirije urubyiruko ku bunararibonye bwabo ry’inzira banyuzemo yabagejeje ku nzozi zabo.
Mu batanze ibiganiro harimo umukinnyi w’umupira w’amaguru Jimmy Mulisa, rwiyemezamirimo ukora ubucuruzi bwa kawa, Rubagumya Stafford, umunyamakuru Gloria Mukamabano ukorera RBA, rwiyemezamirimo Ruzindana Alain Christian umwe mu bashinze kompanyi yitwa Green Care Rwanda Ltd iheruka gutwara igihembo cya Youth Connekt cya miliyoni 25, ikaba ikorera muri Huye.
Iri huriro ryiswe "Career Orientation Fair". Ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye na UNICEF muri porogaramu yitwa ’Generatiom Unlimited’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!