00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Urugomo n’impanuka byahitanye bane ku cyumweru

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 16 July 2013 saa 05:19
Yasuwe :

Abantu bane bapfuye kuri iki cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2013. Umwe yahitanywe n’urugomo abandi batatu bagwa mu kirombe cy’amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi.
Mu Karere ka Ruhango, umugabo w’imyaka 30 wishwe anizwe birakekwako baba ari abakarani bagenzi be bamwishe nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CSP Gashagaza Hubert yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Twamubonye yapfuye anizwe, nubwo abaganga bagisuzuma ibijyanye n’urupfu rwe, twafashe bagenzi be bagera kuri batatu (…)

Abantu bane bapfuye kuri iki cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2013. Umwe yahitanywe n’urugomo abandi batatu bagwa mu kirombe cy’amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi.

Mu Karere ka Ruhango, umugabo w’imyaka 30 wishwe anizwe birakekwako baba ari abakarani bagenzi be bamwishe nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CSP Gashagaza Hubert yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Twamubonye yapfuye anizwe, nubwo abaganga bagisuzuma ibijyanye n’urupfu rwe, twafashe bagenzi be bagera kuri batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, turimo gukora iperereza, abo bakarani bari mu maboko ya polisi.”

Uretse uyu mugabo kandi mu Karere ka kamonyi, abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuri iki kibazo Gashagaza yasabye ko cyahugurkirwa n’inzego zose, kuko iki kibazo gikunze kuvugwa muri aka karere.

Aha ngo birasaba gukangurira abaturage kwirinda kwishora muri ibi bikorwa. kuko akenshi iyo babijyamo nta bwirinzi namba baba bafite kandi bishobora kubakururira urupfu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages