Mu kwezi kwa Gatandatu mu Rwanda hazatangizwa uburyo bushya bwo kugenzurira ikamyo aho iri hose mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, haba muri Kenya, Uganda, Tanzaniya, u Burundi n’u Rwanda hifashishijwe imashini ya elegitoronike izajya ishyirwa ku ikamyo z’ubwikorezi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro RRA cyasinyanye amasezerano n’ikigo gikora ibirebana n’Ubucuruzi cyitwa Trade Mark East Africa (TMEA), yo gushyiraho uburyo bushya mu Rwanda bwo kugenzura amakamyo y’ubwikorezi, aho RRA yahawe miliyoni y’amadorali nk’izifashishwa mu gutangiza ubu buryo u Rwanda.
Buri kamyo ihuye n’ikibazo izajya igaragara biturutse kuri raporo yatanzwe n’imashini ya elegitoronike izahyirwaho yitwa “Electronic Cargo Tracking System”, nyuma ihabwe ubufasha bwihutirwa idakomeje gutindana mu nzira imizigo yikoreye, no kuzamura igiciro biturutse ku gihe imaze mu nzira.
Frank Matsaert wari uhagarariye TMEA mu gusinya amasezerano, yatangaje ko ubu buryo bushya ari ingirakamaro muri aka Karere, ati “Ubu ni uburyo bwiza busanzwe bukoreshwa mu karere. Buzafasha abacuruzi bo mu Rwanda cyane kuko ibintu byabo ntibizongera kujya bitinda mu nzira, imodoka nitinda bizajya bigaragara mu byukuri icyayitindije kandi bizanagirira umumaro ubucuruzi bwo mu Karere.”
Tuyisabe Richard wari uhagarariye RRA, yishimiye ko iyi nzira ko izahindura byinshi, ati “Ubu buryo bushya buje mu Rwanda buzagabanya 50% ku gihe no ku giciro cyakoreshwaga ku buryo bwari busanzwe bukoreshwa haba mu kwinjiza no gusohora ibintu ku mipaka. Iyi nkunga ya miliyoni y’amadorali izadufasha, kuko tuzatangira ubu buryo bushya muri Kanama 2013.”
Bimwe mu bihugu bisanzwe bimenyereye gukoresha ubu buryo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba ni Kenya, Tanzaniya na Uganda.


















TANGA IGITEKEREZO