Ibi byatangarijwe mu nama yahuje Komisiyo y’Amatora n’abafatanyibikorwa bayo kuri uyu wa 14 Werurwe 2017, mu rwego rwo kurebera hamwe aho imyiteguro y’amatora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama 2017 igeze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko amakarita yatanzwe mu 2016, agomba gutorerwaho umukuru w’igihugu n’abadepite kandi ko abantu bagomba kuyafata neza.
Ati” Ayo twatanze ni yo azakoreshwa; abo twayahaye nta yandi tuzabakorera. Niyo mpamvu twabasaga abayafite bayabike neza, nk’uko umuntu abika neza indangamuntu ye.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko rusaga ibihumbi 500, rugiye gutora bwa mbere ari rwo ruzakorerwa amakarita mashya.
Abari bafite amakarita ariko nyuma bakaza kuyata, nabo ntibazabuzwa gutora kubera ko lisiti z’itora zisigaye zikorwa habayeho guhuza amakuru ari ku ikarita ndangamuntu. Gahunda ihari ni uko mu myaka iri imbere azakurwaho burundu.
Munyaneza ati” Ni ukugenda tugabanya n’ikiguzi kigenda ku matora, cyane cyane tubifashwamo n’ikoranabuhanga tugenda tugeraho mu buryo bw’imitegurire n’imiyoborere y’amatora.”
Komisiyo y’Amatora kandi yanagarutse ku kibazo cy’abafite ubumuga, aho Munyaneza yavuze ko bari gukorana n’inzego zibashinzwe kugira ngo bamenyekane, bazoroherezwe ntihazagire n’umwe muri bo ubura amahirwe yo kwitabira amatora.
Komisiyo y’amatora igaragaza ko urebye ibyamaze gukorwa, imyiteguro y’amatora igeze ku kigero cya 80%. Abagera kuri miliyoni 6.8 bamaze kwiyandikisha kuri lisiti y’itora izakosorwa bwa nyuma muri Gicurazi 2017.
Amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda ateganyijwe ku itariki ya 3 Kanama 2017 ku banyarwanda baba mu mahanga, n’iya 4 Kanama ku bari imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO