Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele, yasabye kwimuka kwimuka batarambirije ku bufasha ahubwo ngo hakazafashwa ubikwiye koko.
Ati “Umuntu ni we ubanza kwiyimura mbere na mbere uwimurwa hakoreshejwe imisoro y’abaturage ni wa wundi utishiboye koko ukwiye gufashwa.’’
Yasabye abaturage kuba maso bagafata iki kibazo nk’ikibazo gifite ireme kuko ngo ari ikibazo kireba ubuzima.
Ndayisaba ati “Icyo twasaba nuko buri wese akibona nk’ikibazo gikomeye kuko ni ikibazo kireba ubuzima bw’abantu.’’
Yongeyeho ko ibyabaye bidakwiye kongera ukundi ahubwo bikaba isomo ryo kwirinda no gufasha abahuye n’akaga k’ibiza by’imyuzure mu bihe byatambutse.’’
Yagize ati “Dukwiye kwirinda ko hagira ibindi byiyongera ahubwo uko tugira ubushobozi tugafasha abahuye n’icyo kibazo mu bihe byashize’’.
Abatuye mu manegeka bavuga ko bazi neza ko batuye ahantu habi ndetse ko n’ubuzima bwa bo buri mu kaga gakomeye kuko ngo hari byinshi byabaye bikanahitana ubuzima bw’ab’abo, ariko ngo nta bushobozi bafite bwo kugira icyo babikoraho.
Bamwe mu baganiriye na RBA bavuze ko ikibazo bakizi gusa ngo nta bundi bushobozi bafite bwo kwiyimura mu manegeka.
Umwe yagize ati “Mu bihe byashize imikingo yagiye yica abantu tureba rero kutimuka si uko tutazi ko dutuye habi ahubwo ni amikoro macye[...] nta bushobozi bwo kwimuka dufite.”
Undi ati “Dufite amazu hano mu manegeka ntidufite ubushobozi bwo kwimuka ariko ubu twacukuye ibyobo by’amazi ndetse baduhaye n’ibigega turi kubyubakira.”
Mu nama yahuje Ikigo cy’Ubumenyi bw’Ikirere n’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, n’impuguke zitandukanye zirimo iziturutse muri MINISANTE na MIDIMAR hagaragajwe ko hashobora kugwa imvura ishobora kuzangiza bikomeye ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ushinzwe isesengura makuru muri Meteo Rwanda, Musoni Didas, yavuze ko hadafashwe ingamba hakiri kare hari byinshi bishobora kwangirika bigahungabanya ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati ”Hadafashwe ingamba zo kwirinda hakiri kare hari byinshi twahomba birimo ibikorwa remeza by’igihugu, intindo zidakomeye ugasanga zatwawe n’amazi abantu bambuka ugasanga imivu irabatembanye, mu Mujyi wa Kigali inzira z’amazi zirafunze kubera imyanda ibyo byose biradusaba kuba maso.’’
Meteo Rwanda ivuga ko mu ntara z’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Uburengerazuba hashobora kuzagwa imvura irengeje igipimo gisanzwe (hejuru ya mm430), mu gihe mu ntara z’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali hazaba imvura ihagije igwa mu bihe byiza.
Rutikanga Paul
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO