00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Amakinamico y’urunana arasiga bacengewe n’akamaro k’inzitiramibu

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 1 June 2013 saa 11:13
Yasuwe :

Muri gahunda yateguwe na Imbuto Foundation yo gukangurira abaturage kwirinda Malaria baryama mu nzitiramibu iteye umuti, ikinamico ni kimwe mu bifasha abaturage gucengerwa n’iyo gahunda.
Imbuto Foundation n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) batangaza ko abaturage barimo gufashwa cyane n’imikino bakinirwa n’umuryango ufasha iterambere “Urunana Development Communication” mu buzima abaturage benshi bibonamo.
Dusingize Clemence, umuyobozi muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya Malaria (…)

Muri gahunda yateguwe na Imbuto Foundation yo gukangurira abaturage kwirinda Malaria baryama mu nzitiramibu iteye umuti, ikinamico ni kimwe mu bifasha abaturage gucengerwa n’iyo gahunda.

Imbuto Foundation n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) batangaza ko abaturage barimo gufashwa cyane n’imikino bakinirwa n’umuryango ufasha iterambere “Urunana Development Communication” mu buzima abaturage benshi bibonamo.

Dusingize Clemence, umuyobozi muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya Malaria atangaza ko kuva batangira ubukangurambaga bw’icyumweru, bakoresheje ikinamico bigisha abaturage amakosa bakora ashobora kubakururira Malaria.

Agira ati “N’ubwo mu Rwanda umubare munini umaze gusobanukirwa n’akamaro ko gukoresha inzitiramibu birinda Malaria, ubukangurambaga bwacu bwifashije abakinnyi b’Urunana mu buryo bwo gukina ubuzima bwa benshi mu turere twibanzweho.”

Mu cyumweru cyatangiye ku ya 27 Gicurasi kizasozwa ku wa 3 Kamena, amakinamico afatwa nk’imfashanyigisho mu kurwanya malaria no guhindura abari bagifite imyumvire mibi ku mikoreshereze y’inzitiramibu.

Abakinnyi b’Urunana barakina uburyo bamwe mu baturage bibagora kurara mu nzitiramibu, abakizisasira, abanywa imiti yataye agaciro, abatarasobanukirwa n’ibimenyetso bya Malaria, ndetse n’ibindi bibazo biterwa n’ingaruka zo kurwara Malaria.

Nk’uko bitangazwa na Rugobora Felix, waje ahagarariye Imbuto Foundation, amakinamico azafasha abari basigaye batarasobanukirwa n’ububi bwa Malaria kubimenya kandi basobanukirwe n’icyo bakora.

Ku wa 31 Gicurasi 2013, aba bakinnyi bari mu murenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro bakora ubukangurambaga mu turere twose tugize Umujyi wa Kigali.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages