Mu 2006 yatewe inda ari umunyeshuri bituma acikiriza amashuri ye, nyuma y’amezi icyenda arabyara nk’abandi babyeyi, umwana bamuha n’izina.

Uyu mwana yitaweho uko bishoboka nk’imfura mu muryango ariko uko iminsi igenda ishira ibintu bitangira kuba bibi kubera ko umwana atahinduraga imyifatire ngo abashe kweguka aho yaryamishijwe, gukambakamba cyangwa gutoba akondo nk’abandi bana.

Byaje kuba bibi ubwo bamenyaga ko uyu mwana yavukanye ubumuga, bikurura intoganya mu muryango, bituma n’umugabo bashakanye amuta mu nzu amushinja kubyara umwana utuzuye.

Ntibyagarukiyeho kuko no mu baturage bamuvugagaho imvugo zitari nziza zimushinja amarozi, ibintu byanatumye Mumararungu akuriramo kwigunga no kutavuza umwana hakiri kare ahubwo akamuhoza mu nzu.

Ati “Nari naramaze kwiheba kubera ko abantu bantukaga, umugabo twabyaranye aranta ngo iwacu ntitwabyara ‘ibigoryi’. Ntabwo nabyakiriye kuko nari mfite n’ikibazo cy’ihungabana nagiraga. Nategereje ko umwana azagenda ndaheba abandi babyeyi bakaza kumfasha ariko biranga biba iby’ubusa.”

Amagambo y’urucantege yatumye Mumararungu atavuza umwana we ahubwo agahora amufungiranye mu nzu. Ku bw’amahirwe yaje guhura n’umubyeyi umwe amwumvisha ko ashobora kumuvuza hakagira ibijya ku murongo.

Ati “Yarambwiye ngo uyu mwana n’ubwo umukingirana ukamushyira mu nzu ukajugunya, hari abantu bafasha ku buryo bagufasha na we akiga. Numvaga bitashoboka kubera uburyo yari ameze.”

Mu 2017 nibwo Mumararungu yagejeje uyu mwana mu kigo cyita ku bana bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe badahabwa uburezi, cya Izere Mubyeyi Organisation.

Kuri ubu umwana abasha kwicara mu igare, ijosi rye ryarafashe, amaguru asigaye arambuka, intoki zibasha gukora neza ndetse azi gutandukanya amabara yose ku buryo atanga icyizere cyo gukira.

Uyu mubyeyi avuga ko amakosa ye yo gutinya gusekwa yari agiye gutuma umuhungu we abuzwa amahirwe yo kwiga kandi yitezweho byinshi nyuma yo gukira.

Ati “Amahirwe nari ngiye kumubuza ni uko yari atangiye guhuma, yari kurinda apfa atabashije gufata ariko ubu abasha kwigaburira mbere bitarashobokaga. Agera mu bandi bana akishima nyamara njyewe numvaga ko atari umuntu nk’abandi.”

Yagiriye inama bagenzi be ko mu gihe babonye ko hari ibimenyetso bidasanzwe ku mwana, bakwiye kwihutira kumuvuza kugira ngo ahabwe ubufasha hakiri kare mu kwirinda ingaruka zikomeye z’ibishobora kuba.

Uwo mwana kimwe n’abandi bari gukurikiranwa n’umuryango wa Izere Mubyeyi Organisation utanga serivisi z’uburezi budaheza ku bana biga mu mashuri y’inshuke, uburezi bwihariye bw’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kwigisha imyuga abana bakuru baba barafashijwe na wo.

Undi mubyeyi wo mu Karere ka Rusizi witwa Sibomana avuza umwana we ikibazo yagize cy’ingingo z’ikirenge cyatumye atabasha kugenda neza mu bitaro bikuru bya Gihundwe.

Yabwiye IGIHE ko yicuza kuba yaragize uburangare bwo kumuvuza bitinze kubera ko byatumye gukira kwe bigorana kandi nyamara byari ibintu byoroshye, asaba ababyeyi kwita kuri buri kantu kose kadasanzwe babona ku bana babo.

Umukozi ushinzwe ubugororangingo muri Izere Mubyeyi ukunze gufasha abana bafite ubumuga bw’ingingo, Hanyurwimfura Trésor, yavuze ko nubwo batanga ubufasha ku bana ariko usanga ababyeyi bakora amakosa yo gutinda kubavuza bigatuma kubafasha bigorana.

Ati “Hari ibibazo by’uko ababyeyi babibona batinze, ndetse bakanabyemera batinze abandi ugasanga bafite imyumvire mibi ko ari amarozi cyangwa bakabifata nk’umwaku uterwa n’uwo bashakanye bikaba byaba intandaro yo gutandukana. Hari umwana bakuzanira afite imyaka 10 cyangwa 15 atarigeze ahabwa ubuvuzi, bigatuma urwana n’ikintu gisa n’aho cyagusize. Ibyo bituma umwana niba hari aho yari kugera akira kubera imyaka afite bikaba imbogamizi cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uretse n’ababyeyi, hakiri imbogamizi zo gutahura abantu bafite uburwayi nk’ubu bushobora kuvamo ubumuga.

Ati “Dufite imbogamizi mu bijyanye no kutagira abantu bazobereye mu bijyanye n’ubumuga. Nk’umwana ufite Autisme, kugira ngo banayivumbure ni ikibazo gikomeye cyane. Urumva ko nta bushobozi dufite buhagije ngo tugire abantu bafite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’ubumuga. Hakeneye ko habamo kwigisha abantu kandi turi kubitegura ku buryo amashami itari no muri za Kaminuza harebwa uko yakongerwamo.”

Yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bandukanye barimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, hari gahunda zitandukanye zigamije kongera ubumenyi ku birebana no kwita ku bana bafite ubumuga bahereye mu mashuri ndetse na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi.

Imibare yo muri 2012 igaragaza ko mu Rwanda habarurwaga abafite ubumuga 446,453 bagizwe n’igitsina gabo 221,150 n’abigitsina gore 225,303.

Uyu mwana ari kugororwa
Uyu mwana ari kugororwa
Nyuma y'igihe yitabwaho kuri ubu uyu mwana abasha kugendera mu kagare
Nyuma y'igihe yitabwaho kuri ubu uyu mwana abasha kugendera mu kagare
Ibikoresho byifashishwa mu gukangura ubwenge bw'umwana
Ibikoresho byifashishwa mu gukangura ubwenge bw'umwana
Abana bafashwa mu buryo bw'ubugororangingo
Abana bafashwa mu buryo bw'ubugororangingo
Mumararungu agaragaza ko umwana ufite ubumuga iyo akurikiraniwe hafi hakiri kare bitanga umusaruro
Mumararungu agaragaza ko umwana ufite ubumuga iyo akurikiraniwe hafi hakiri kare bitanga umusaruro
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko ikibazo gihari kikiri ubumenyi
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko ikibazo gihari kikiri ubumenyi