00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakuru akomeje kwisukiranya ku rujijo ku buzima bwa Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 April 2020 saa 09:57
Yasuwe :

Inkuru zivuga ku buzima bwa Kim Jong Un zikomeje gucicikana ubutitsa. Ubu ikigezweho ni uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cy’igituranyi cye, Koreya y’Epfo, yatangaje ko Kim ashobora kuba yarabuze mu birori byo kwizihiza isabukuru ya sekuru ku wa 15 Mata, ku mpamvu zo kwirinda Coronavirus aho kuba uburwayi nk’uko bivugwa.

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un amaze igihe kinini atagaragara mu ruhame by’umwihariko yabuze mu gikorwa cy’ingenzi mu gihugu cye cyo kwizihiza isabukuru ya sekuru ufatwa nk’umubyeyi w’igihugu, Kim Il Sung, ubundi atajyaga aburamo.

Hahise hatangira gukwira ibihuha bivuga ko ubuzima bwe bushobora kuba butameze neza gusa amakuru hafi ya yose aturuka mu gihugu cy’igituranyi aho kuba muri Koreya ya Ruguru.

Na none abayobozi bo muri Koreya y’Epfo bashimangiye ko bamaze kuvumbura ko nta kintu kidasanzwe kiri kuba muri Koreya ya Ruguru, bavuga ko bishimangira ko Kim atarwaye nk’uko bivugwa.

Minisitiri Kim Yeon-chul wo muri Koreya y’Epfo ari nawe ukurikirana ibikorwa bihuriweho na Koreya ya Ruguru, yabwiye Abadepite ko nta mpamvu idasanzwe yatumye Kim Jong Un atitabira biriya birori.

Ati “Ni ukuri ko atari yarigeze asiba ibirori by’isabukuru ya Kim Il Sung kuva yajya ku butegetsi, gusa ibikorwa byinshi by’amasabukuru n’indi mihango hamwe n’imisangiro byarahagaritswe kubera Coronavirus.”

Yavuze ko no muri Mutarama, Kim yamaze iminsi igera kuri 20 ataboneka mu ruhame, abiheraho avuga ko n’ubu nta kidasanzwe bigendanye noneho n’impungenge ku cyorezo cya Coronavirus.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Mbere w’iki cyumweru nawe yongereye urujijo ku bivugwa kuri Kim.

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba hari icyo yaba azi ku buzima bwa Kim, Trump yasubije ajijinganya ati “Ntacyo nababwira, rwose---Yego, mfite igitekerezo cyiza gusa ntabwo nakivugaho ubu. Ndamwifuriza kumera neza”.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, nawe yatangaje ko yumvise amakuru avuga ku buzima bwa Kim ndetse ko ari kuyakurikiranira hafi.

Koreya ya Ruguru yakajije ingamba zo kurwanya Coronavirus, ifunga imipaka yinjira mu gihugu yose ndetse ishyiraho n’akato mu rwego rwo gukumira iki cyorezo. Umuyobozi w’Ikigo Korea Risk Group kigenzura Koreya ya Ruguru, Chad O’Carroll, yavuze ko niba koko Kim ari ahantu ha wenyine mu kurwanya iki cyorezo, byagaragaza imbaraga igihugu cye cyashyize mu kugikumira.

Mu minsi ishize ni bwo Kim Jong-un yabazwe umutima, amakuru akavuga ko iki gikorwa gishobora kuba kitaragenze uko byateganywaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages