00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakuru y’itangwa ry’isoko ryo kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera aranyomozwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 April 2013 saa 05:02
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo irabeshyuza amakuru avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Kompanyi y’Abashinwa mu kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.
Amakuru yari amaze iminsi mu bitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda yavugaga ko Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Kompanyi y’Abashinwa ngo yubake ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.
Kamanzi James, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangarije IGIHE ko Guverinoma y’u Rwanda itari yatanga isoko, (…)

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo irabeshyuza amakuru avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Kompanyi y’Abashinwa mu kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.

Amakuru yari amaze iminsi mu bitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda yavugaga ko Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Kompanyi y’Abashinwa ngo yubake ikibuga cy’indege cy’i Bugesera.

Kamanzi James, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangarije IGIHE ko Guverinoma y’u Rwanda itari yatanga isoko, ahubwo yamaze guhitamo amakompanyi 3 ari yo bazatoranyamo imwe izahabwa isoko.

Kamanzi yagize ati “Ntabwo ari ukuri ko twasinyanye amasezerano na Kompanyi y’Abashinwa”. Yongeyeho ko kompanyi 3 bahisemo, 2 ari izo mu gihugu cy’u Bushinwa indi imwe ikaba ari iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ati “Tuzakomeza kugirana ibiganiro n’izo kompanyi zose uko ari 3, gusa twatangiriye kuri “China State Construction Engineering Corporation(CSCEC)”. Nyuma yo kuganira na bose nibwo tuzatangaza uwatsindiye isoko.”

Yakomeje asobanura ko mu biganiro bari gukorana na CSCEC bishingiye ku kureba niba bujuje ibisabwa, no kuganira ku bushobozi bwo gukora ndetse n’ubw’amafaranga

Ikibuga cy’indege cy’i Bugesera kizatangira kubakwa hagati ya Kanama na Nzeri 2013, kikazarangira muri 2016 ishyira 2017.

Iki kibuga cy’indege kizubakwa mu buryo kizabasha kwakira, gucumbikira no kugaburira abagenzi, ibi bikazatuma umushinga wo kucyubaka uzatwara amafaranga arenga miliyoni 650 z’amadorali ya Amerika yari yarateganijwe.
Aka kayabo kazatangwa na Leta y’u Rwanda ngo icyo kibuga cyubakwe mu buryo kizafasha abantu mu ngendo, kwishimisha ndetse kigafasha u Rwanda kurushaho kuba ishingiro ry’ubukerarugendo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’i Burasirazuba bwa Afurika.

Byari bimaze kugaragara ko ikibuga cy’indege cya Kanombe kitari kikibashije kwakira abagenzi bakomeje kwiyongera ndetse n’ingendo z’indege ziri kurushaho kuba nyinshi. Mu mwaka ushize ingendo z’indege i Kanombe ziyongereyeho 30%, mu myaka ibiri ishize abagenzi batwarwaga n’ikigo RwandaAir bikubye inshuro ebyiri, mu gihe ibigo mpuzamahanga bikora ubwikorezi bwo mu kirere nka Brussels Airlines, KLM, Qatar Airways, Turkish Airlines, Kenya Airways, Ethiopian Airlines, South African Airways, Air Uganda nabyo byongereye ingendo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages