00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye agiye gutangazwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 September 2026 saa 07:59
Yasuwe :

Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye n’abasubiyemo ikizamini cy’amashuri abanza azatangazwa ku wa 11 Nzeri 2026.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 10 Nzeri 2026.

Riti “Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa ku wa 11 Nzeri 2026, saa Munani z’Amanywa.

Abanyeshuri basubiyemo ibizamini bisoza amashuri abanza bazareba amanota yabo muri SDMS banyuze kuri https://rne.sdms.gov.rw/ ku wa 11 Nzeri 2026. Ibizamini by’amashuri abanza byasubiwemo n’abanyeshuri 7188.

Ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye byakozwe ku wa 15 Nyakanga 2026. Imibare igaragaza ko abakoze ibizamini mu mashuri y’icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye ari 108.722.

Mu Rwanda iyo amanota asohotse, ababonye amanota abemerera kwiga kaminuza bahita bajya kwiga batagombye gutegereza umwaka.

Mu mwaka ushize abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 89,1%, aho abahungu batsinze ku kigero cya 93,5% naho abakobwa batsinda kuri 85,5%.

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bagiye kubwirwa amanota yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages