00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amanota y’ibizamini bya Leta agiye gutangazwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 August 2026 saa 08:41
Yasuwe :

Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange azatangazwa ku wa 20 Kanama 2026.

Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2026/27 kizatangira ku wa 7 Nzeri 2026.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 15 Kanama rivuga ko amanota azatangazwa ari ay’abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Riti "NESA iramenyesha abanyeshuri, abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa, ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa ku wa 20 Kanama 2026, saa Munani z’amanywa.”

Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza byakozwe n’abanyeshuri 277.452. Barimo abarenga 900 bafite ubumuga bakoze ibizamini biteguye ukwabyo mu buryo buhuje n’imiterere y’ubumuga bafite.

Ibizamini bya Leta bya 2025/2026 by’amashuri yisumbuye, byitabiriwe n’abakandida 258.255 barimo 149.533 bo mu cyiciro rusange (O-Level) na 108.722 bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level).

Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bagiye kumenyeshwa amanota yabo
Bakoze ibizamini bya Leta biteguye gutsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages