Byongeye kugarukwaho mu nama yabaye kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023 mu Mujyi wa Kigali, harebwa uko umurimo wanozwa mu nzego z’abikorera. Yateguwe na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo ku bufatanye n'izindi nzego zirimo Umujyi wa Kigali.

Yitabiriwe n'abahagarariye abakozi n'abakoresha, sendika z'abakozi mu Rwanda, urwego rw'abikorera n'abandi.

Mu byagaragajwe harimo ko ibipimo by’ubuzima n’umutekano ku kazi biri hasi (45%) ugereranyije n’ibindi bishobora gutuma umukozi yishima nko kumuha amasezerano y’akazi (61,1%) kunyuza umushahara we muri banki (89,6%); kumutangira ubwishingizi (89,2%) n’ibindi.

Ibibazo byinshi biri mu Mujyi wa Kigali kuko ufite umwihariko wo kuganwa na benshi bashaka imibereho bigatuma bemera akazi ako ari ko kose kugira ngo babone amaramuko.

Ibi abakoresha babyuriraho bahonyora uburenganzira bw'abo bakozi nk’uko byagarutseho n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, Urujeni Martine.

Yavuze ko ubushomeri mu rubyiruko na bwo bwongera umubare w’abakoreshwa imirimo idakwiriye by’umwihariko abakozi bo mu ngo bagwiriyemo abakoreshwa bakiri bato.

Ati “Umukozi wo mu rugo uko aba mutoya ni ko atanaguhenda mu mafaranga kuko ataba azi n’uburenganzira bwe. Ni ho usanga umwana w’umukobwa aterwa inda n’abagenda muri urwo rugo cyangwa ba nyir’urugo, ubwo igikorwa ni ukumwirukana. Iyo yirukanwe ntabwo asubira aho yaturutse, atangira guhangana n’ubuzima bwo muri Kigali akaba indaya, umuzunguzayi cyangwa umujura iyo ari umuhungu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Emmanuel Habumuremyi, yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ibyuho mu murimo ku ruhande rw'urubyiruko.

Ati “Urubyiruko usanga bakora batazi uburenganzira bushingiye ku mategeko, benshi nta masezerano y’akazi bagira, bahembwa amafaranga adafashije, nta bwiteganyirize cyangwa ubwishingizi bw’indwara bagira kandi hari n’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane abakobwa.”

Abakoresha banyanganya abakozi

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Regis Rugemanshuro, yagaragaje ko hari ibibazo byinshi by'abakozi bagaragaza ko abakoresha babo bababeshya ko babatangira imisanzu y'ubwishingizi bigatahurwa ari uko bagiye kwivuza.

Ati “Abakoresha bo mu rwego rw’abikorera mubeshya abakozi. Mubatangira RAMA ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri, mu kwa gatatu mukabihagarika. Umukozi ajya kwivuza agasanga adatangirwa umusanzu, yahamagara mukongera kumutangira mu kwezi gutaha. Dufite abantu benshi bafite icyo kibazo.”

“Ariko ibintu bigiye guhinduka. Hari indi 'système' igiye kuza vuba, aho kugabanya imisanzu bitazashoboka. Nk’uko wishyura imisoro, aho uhera ni na ho uzajya uhera muri RSSB, kwa kundi utanga, uw’ikiruhuko cy’umubyeyi ukawusimbuka, ugatangira abakozi RAMA ku 100% wagera hagati bamwe ukabashyira muri mituweli batabizi, bigiye guhinduka.”

Rugemanshuro yakomeje avuga ko n’ibihano ku batubahiriza amategeko agenga umurimo bigeye kwiyongera asaba abakoresha gushyira ibintu mu buryo bicyitwa none.

Ati “Niba mufite ibintu mutubahiriza ubu ngubu inama nabagira mubyuzuze uyu munsi kuko ibihano bigiye kwiyongera bizabaremerera.”

Akajagari mu mishahara gaterwa n'uko nta mushahara fatizo ujyanye n'igihe

Umwe mu bakozi baganiriye n’itangazamakuru, yavuze ko abakoresha benshi birengagiza ko iyo umukozi yishimye akora akazi neza, umukoresha akabona inyungu.

Ati “ Umukozi niba afite inshingano n’umukoresha afite izindi ariko mu rwego rw’abikorera ibibazo duhura na byo usanga umukozi adafite amasezerano y’akazi n’inshingano agomba kuzuza zitanditse. Umuntu aba afite ububabare ashaka akazi kuko akeneye akazi akemera kubikora. Umukozi na we agomba kwiha agaciro ariko benshi batinya abakoresha.”

Uyu mukozi yavuze ko mu gihe nta masezerano yanditse umukoresha afite binatuma atamenya umushahara azahembwa, ibyo asanga byakemurwa n’uko hajyaho umushahara fatizo.

Ati “Twasaba Minisiteri: ese bashobora kudushyiriho umushahara fatizo? Usanga twarize turi ku rwego rumwe ariko umwe afite amafaranga ahembwa bitewe n’uwo yavuganye na we. Icyo gihe ntabwo uburinganire mu kazi buba buhari, ni nk’akajagari. Badufashije hakorwa ubushakshatsi bugaragaza ngo nk’igihugu, urwego tugezeho n’ibyo dukora umushahara fatizo waba uwuhe kugira ngo abantu bose bakore bishimye?”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, yavuze ko habayeho ibiganiro ku bijyanye n’ishyirwaho ry’umushahara fatizo mu Rwanda ariko igihe cyo gufata umwanzuro ntakuka kitaragera kuko hagikenewe ibindi biganiro.

Yavuze ko umukoresha icyo aba areba ari umusaruro w’umukozi ariko ko abakozi kugira ngo bawubone bagomba gukora batekanye, uburenganzira bwabo bwubahirijwe.

Yaba umukozi cyangwa umukoresha ngo buri ruhande ruba rufite inshingano n’uburenganzira kandi kugira ngo bishoboke ni uko habaho kubahiriza amasezerano bombi baba bagiranye.

Umunyamabanga Mukuru w'Urugaga rw'amasendika y'abakozi mu Rwanda, CESTRAR, Biraboneye Africain, yavuze ko ibiganiro hagati y’umukozi n’umukoresha bikwiye kwimakazwa kuko ari uburyo butanga umusaruro mu kumvikana no gukemura amakimbirane hagamijwe inyungu z’impande zombi.

Inama nyunguranabitekerezo ku kunoza umurimo mu nzego z'abikorera yitabiriwe n'abagera kuri 500 baturutse mu nzego zitandukanye
Inama nyunguranabitekerezo ku kunoza umurimo mu nzego z'abikorera yitabiriwe n'abagera kuri 500 baturutse mu nzego zitandukanye
Abitabiriye iyi nama bagaragarijwe imiterere y'umurimo mu bigo by'abikorera
Abitabiriye iyi nama bagaragarijwe imiterere y'umurimo mu bigo by'abikorera
Muri iyi nama habaye ikiganiro cyitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye zikurikirana ibijyanye n'umurimo
Muri iyi nama habaye ikiganiro cyitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye zikurikirana ibijyanye n'umurimo
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Regis Rugemanshuro, yagaragaje ko hari ibibazo byinshi by’abakozi bagaragaza ko abakoresha babo bababeshya ko babatangira imisanzu y’ubwishingizi
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Regis Rugemanshuro, yagaragaje ko hari ibibazo byinshi by’abakozi bagaragaza ko abakoresha babo bababeshya ko babatangira imisanzu y’ubwishingizi
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, yavuze ko igihe cyo gufata umwanzuro ku by'umushahara fatizo kitaragera
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, yavuze ko igihe cyo gufata umwanzuro ku by'umushahara fatizo kitaragera
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko abakoresha bafite uruhare mu bibazo birimo inda ziterwa abangavu n'ubujura mu Mujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko abakoresha bafite uruhare mu bibazo birimo inda ziterwa abangavu n'ubujura mu Mujyi wa Kigali
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Emmanuel Habumuremyi, yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ibyuho mu murimo ku ruhande rw’urubyiruko
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Emmanuel Habumuremyi, yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ibyuho mu murimo ku ruhande rw’urubyiruko
Umwe mu batanze ibitekerezo agaragaza ibyakorwa kugira ngo abakozi bakore bishimye
Umwe mu batanze ibitekerezo agaragaza ibyakorwa kugira ngo abakozi bakore bishimye

Amafoto: Shumbusho Djasiri