Amarira n’agahinda ni byo byagaragaraga ku maso ya benshi, bari baje guherekeza, uyu mukobwa wari ufite imyaka 35, wabayeho ubuzima bwe bwose ari mukundabantu. Agiye akiri muto, benshi bari bakimukeneye.
Allan Rwamu Kweli, umusore wari warihebeye Alexia Mupende amubuze by’amarabira mu gihe biteguraga gushinga urugo rwabo tariki ya 16 Gashyantare 2019.
Mu guherekeza umukunzi we yakunze kuba ari hafi ya Se. Mu bigaragara yari afite agahinda kenshi ko gusigwa n’uwo yari yarahaye umutima we, batambikanye impeta y’urudashira nk’uko bari barabyiyemeje.
Ntiyavuze byinshi kuko ijambo rye ryamaze umunota umwe n’amasegonda 50 ubundi agasubira kwicara.
Allan yavuze ko yasangiye ibishimo na Alexia Mupende n’ubwo byari bigiye kugera ahari uburyohe kurushaho. Yavuze ko ku munsi yiciweho bari birirwanye bapanga iby’ubukwe bwabo ndetse bari bajyanye i Rusororo kureba aho buzabera.
Yashimiye umuryango wa Mupende Alex wari wamuhaye umukobwa wabo ashimangira ko azakomeza kubakunda.
Imiryango yari yarashimanye…
Imiryango ya Alexia na Allan yari asanzwe iziranye kuva kera. Bari bishimiye ko abana babo bagiye kuhira umubano wabo ukaba inganzamarumbo.
Mukuru wa Alexia Mupende yavuze ko mu busanzwe batajyaga bapfa kwemera abasore barambagiza mu muryango wabo, ariko ko uyu musore yaje yihariye kuko na we ubwe yamukunze akimukubita amaso.
Ibi kandi niko byagenze ku muryango w’umusore. David Musemakweri umubyeyi wa Allan yavuze ko yari amaze iminsi abaza umuhungu we igihe azamwerekera umukazana. Igihe cyarageze aramuzana ‘basanga ni umukobwa w’igitego’, biyemeza kujya kumusaba.
Mupende Alex, watumaga abenshi bari begetswe n’agahinda bongera kumwenyura, yavuze ko ubwo yamenyaga ko umuhungu wa Musemakweri agiye kumubera umukwe yishimye cyane kuko basanzwe bafitanye amateka.
Ati “Namenyanye na Mama wa Allan kera cyane ari umwana w’umukobwa yigana na bashiki banjye banamurutaho. Kubera ko yari umukobwa muto nkavuga nti ‘se ndamubwira ko mukunda’? Nubwo nyina yancitse byaranshimishije cyane ubwo umukobwa wanjye yambwiraga ko umuhungu we ari we azanzanira nk’umukwe.”
Imyiteguro y’ubukwe yari igeze kure
Haburaga ukwezi kumwe gusa ngo ibirori bya Alexia Mupende na Allan Rwamu Kweli butahe. Impapuro z’ubutumire zari zaramaze gusohoka.
Alexia yishwe umunsi ababyeyi be n’ab’umukunzi we bari biriwe batanga impapuro z’ubutumire mu nshuti n’abavandimwe.
Bari bamaze iminsi bakora inama z’uko ubukwe bwabo buzagenda, gusa mama wa Alexia yavuze ko yari yarabasabye kutazakora ubukwe buhenze kandi ko adashaka abantu benshi. Yari bayabahaye impapuro 100 gusa Se, Alex Mupende we yavuze ko bari biteguye kuzakora ubukwe ‘butarabaho muri Kigali’.
N’ubwo bigoye kubona umukobwa washumbushwa Alexia, umuryango we wizejeje umukunzi we Allan gukomeza kumuba hafi.



















TANGA IGITEKEREZO