00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaraso mashya mu rukiko rwa EAC

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 April 2013 saa 05:41
Yasuwe :

Butasi Jean Bosco ukomoka mu Burundi ni we wabaye umucamanza mukuru w’urukiko rw’umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, na ho Umunyarwanda Dr Nteziryayo Faustin n’Umurundi Nkurunziza Justice Liboire bo bemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, nk’abacamanza bo ku rwego rwo hejuru muri uru rukiko.
Iyi nama idasanzwe ya 11 y’abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango yabereye Arusha muri Tanzania ku wa 27 Mata 2013, yari igamije (…)

Butasi Jean Bosco ukomoka mu Burundi ni we wabaye umucamanza mukuru w’urukiko rw’umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, na ho Umunyarwanda Dr Nteziryayo Faustin n’Umurundi Nkurunziza Justice Liboire bo bemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, nk’abacamanza bo ku rwego rwo hejuru muri uru rukiko.

Iyi nama idasanzwe ya 11 y’abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango yabereye Arusha muri Tanzania ku wa 27 Mata 2013, yari igamije kwemeza abayibozi mu myanya itandukanye, no kwemeza raporo y’inama y’abaminisitiri b’uyu muryango.

Butasi Jean Bosco wagizwe umucamaza mukuru w’urukiko, yasimbuye kuri uyu mwanya Umunyarwanda Busingye Jean Bosco wari umaze imyaka itatu ayobora uru rukiko.

Mu bandi bahawe imyanya harimo Charles Jackson Kinyanjui Njoroge ukomoka muri Kenya wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’uyu muryango wasimbuye Dr Julius uzarangiza manda ye mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Muri iyi nama yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre-Damien, wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ari na we ukuriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, yavuze ko abikorera bo mu karere uyu muryango uherereyemo bafite inzitizi kandi zimwe muri zo zikaba zidashingiye ku misoro, asaba abaminisitiri gushyiraho politiki izafasha guteza imbere ibikorwa remezo bizafasha mu n’ibihugu bituranye n’ibigize uyu muryango ugizwe n’ibihugu bitanu kuri ubu.

Uhuru Kenyatta Perezida mushya wa Kenya wari witabiriye bwa mbere iyi nama, y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yahawe ikaze maze na we ashima ubufasha abaturage bo mu karere bagaragarije bagenzi babo bo muri Kenya mu gihe cy’amatora kandi ngo Leta ayoboye izibanda mu gukuraho inzitizi zitandukanye mu migenderanire n’imihahiranire mu karere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages