Imibare iheruka gukusanywa na Minicom, igaragaza ko Toni zirenga 5000 z’umuceri wa kigori ziri mu buhunikiro bw’inganda zitarabona abaguzi.
Abafite inganda zitunganya umuceri n’abahinzi bawo kuri uyu wa 18 Ukuboza, bagiranye inama nyunguranabitekerezo yateguwe n’impuzamiryango ifasha abahinzi b’umuceri n’ibigori muri Afurika (ICCO), igamije gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abo bahinzi.
Abahinzi n’abanyenganda bagaragarije Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ko umuceri wa kigori wabuze abaguzi, bayisaba kubagaragariza icyo iteganya kuri icyo kibazo mu gihe bitegura kwakira undi musaruro.
Umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’umuceri ya Ntende ikorera mu Karere ka Gatsibo, Rugwizangoga Elise, yavuze ko ari ikibazo kuko bitegura kweza undi muceri.
Ati “Twifuje kugira ngo mudusangize ku makuru ajyanye n’impamvu uyu musaruro wabuze isoko, aduhe n’icyizere cy’ugiye kwera koko niba tuzawubonera isoko cyangwa se niba uzahera ku bahinzi.”
Rutayisire Emmanuel, wari uhagarariye Koperative y’abahinzi b’umuceri ya CORIMAK, yavuze ko abahinzi babura icyo bafata kuko hari igihe bashishikarizwaga guhinga umuceri wa kigori.
Ati “Mfite ikibazo kijyanye n’icy’umusaruro cyagaragajwe n’inganda ko utagurwa kubera ko ari kigori, hari igihe bavugaga ko ariwo ukenewe, ubundi bati hakenewe umuremure. Aho baduhe umwanzuro mwiza ujyanye niba imbuto z’umuceri muremure zihari!”.
Umuyobozi w’uruganda rutunganya umuceri rwa Kirehe, Nyiramubano Rose, yavuze ko ‘Umusaruro ugenda wiyongera ariko nkatwe uhingwa ni umuceri mugufi twita kigori, ukaba utabasha guhangana ku isoko kubera ko hari imiceri myinshi miremire yubatse izina.’
Ati “Nkatwe twagize ibibazo bikomeye kubera ko umuceri mwinshi dufite ni umugufi. Ku isoko ntugurwa n’ubu mu buhuniko dufite Toni zirenga 2000 kandi murabona ko undi wereyemo. Ni ikibazo rero kidukomereye.”
Uwari uhagarariye uruganda rw’umuceri rwa Mayange mu Karere ka Bugesera yavuze ko ‘Bibaye byiza umuceri wa kigori udakwiye kurenga 20% by’umuceri uhingwa mu Rwanda, mu gihe Minicom igaragaza ko 70% by’abahinzi b’umuceri mu Rwanda bahinga uwa kigori.
Umuyobozi ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro muri ICCO, Birasa Patrick, yavuze ko inshingano zabo ari ukwereka abahinzi uko binger umusaruro n’ubwiza bwawo, Minisiteri nayo igashyiraho amabwiriza ajyanye n’amasoko n’ibiciro byawo.
Mukaniyonzima Dative, ushinzwe kunoza uruhererekane nyongeragaciro rw’ibihingwa muri Minicom, yavuze ko abahinzi n’abanyenganda aribo bafite uruhare runini mu guhitamo ingano y’imbuto bifuza guhinga, bitewe n’uwo babona ukenewe ku isoko.
Ati “Mu makuru dufite ni uko umuceri ugiye kwera muri iki gihembwe cy’ihinga ni uko abahinzi benshi bahinze umuceri muremure.”
Yakomeje avuga ko ufite umuceri wa kigori azakenera undi muremure kugira ngo abashe kugurisha uwo asanganywe kuko akenshi abacuruzi banini batagura ubwoko bumwe.



















TANGA IGITEKEREZO