00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarira aracyatemba ajya munda; abagabo 24% bahohotewe ni bo barega

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 6 July 2026 saa 07:58
Yasuwe :

Si kenshi uzumva abagabo batanze ibirego ko bahohoterwa n’abo bashakanye ariko ubushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, RDHS bwa 2025, bwagaragaje ko iryo hohoterwa rihari ndetse abagabo 24% batanze ibirego ko bahohotewe.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwashyizwe hanze ku wa 30 Kamena 2026, bukorewe ku bagabo 4,919.

Bwagaragaje ko 23% bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye rishingiye ku mubiri, ku gitsina ridasize n’amarangamutima.

Abakorewe irishingiye ku marangamutima ni 22%, abakorewe irishingiye ku mubiri ni 6%, naho abakorewe irishingiye ku gitsina ni 2%.

Ubusinzi bwagaragaye nk’intandaro y’iri hohoterwa, aho abagabo bahohotewe n’ababagore babo banywa ibisindisha ari 88%, mu gihe abahohotewe n’abagore batanywa ibisindisha ari 19%.

Iki kibazo kandi kigaragaza ko intara y’Iburengerazuba ari yo iza ku isonga mu kugira abagabo bahohoterwa cyane, ifite igipimo kiri kuri 28%. Ikurikirwa n’iy’Amajyepfo ifite 27%.

Mu Majyaruguru no mu Burasirazuba ho banganya igipimo cya 20%, mu gihe abagabo bo mu Mujyi wa Kigali ari bo bahohoterwa gake ku kigero cya 19%.

Nubwo iri hohoterwa rihangayikishije, imibare igaragaza ko abagabo bataratangira kujyana ibirego mu buyobozi mu gihe bahuye n’ihohoterwa.

Ibi Bishimangirwa nuko 32% by’abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri ari bo basabye kurengerwa, naho abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina babisabye ni 8% bagiye kurega

Abasabye ubufasha bakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri no ku gitsina byombi ni 24%.

Nubwo ihohoterwa mu bagabo riri kugaragara ku kigero giteye impungenge cya 23%, abagore bahohoterwa bo ni 39%.

Abagabo 24% ni bo bajyana ibirego mu buyobozi iyo bahohotewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages